00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatakirangoyi ya FDLR mu gihe i Luanda baganira ku kuyisenya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 October 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wandikiye Perezida wa Angola, ibaruwa irimo ikinyoma cy’uko udakwiriye gusenywa kuko uharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda. Ni mu gihe i Luanda muri Angola hakomeje ibiganiro biganisha ku kuwusenya.

Icyemezo cyo gusenya FDLR cyafashwe mu nama yahuje Intumwa z’u Rwanda, RDC na Angola ku rwego rw’abaminisitiri tariki ya 30 Nyakanga 2024. Icyo gihe zasabye inzobere mu iperereza gutegura igenamigambi ry’uko bizakorwa.

Nubwo ariko bimeze bityo, habayemo imbogamizi y’uko Intumwa za RDC zari zaremeye gusenya FDLR, zanze gusinya kuri gahunda y’uko bizakorwa, zitwaza ko u Rwanda rutemera ko bigomba guhurirana n’uko rwazaba rukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aherutse gusobanura ko kujarajara kwa Leta ya RDC ari ko kwatumye intumwa zarwo zanga icyifuzo cy’uko ibikorwa byombi byahurirana, kuko rutizera niba RDC itaba ibeshya.

Afatiye urugero ku nshuro nyinshi Guverinoma ya RDC yahinduye ibikubiye mu nyandiko mvugo z’ibiganiro bya Luanda, Mukuralinda yagize ati “Niba umuntu ashobora kugenda, akavugisha inyandiko mvugo z’inama ibitanditsemo, wakwemera gukora gute ibi bintu icya rimwe?”

Umuryango mpuzamahanga wemeza ko FDLR ari ikibazo ku mutekano mu karere k’ibiyaga bigari, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, we agahamya ko ari virusi ibiba ingengabitekerezo ya jenoside.

Yagize ati “Hagomba ubushake bwa Guverinoma ya Congo bwo kurandura iyi virusi mu karere kuko FDLR ntabwo ari umubare w’abantu gusa, ntabwo ari ingabo gusa. Ni ingengabitekerezo ya jenoside inakwirakwizwa mu karere kose no mu yindi mitwe ya Wazalendo n’abandi bose bakorana.”

Ubwoba bwarayitashye

Mu gihe hategurwaga gahunda yo gusenya FDLR, muri Kanama 2024, Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, yatangaje ko umutwe wabo udakwiye gusenywa kuko ngo byasubiza irudubi umutekano mu karere.

Ngoma yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ati “Kuzanamo ngo guhiga imitwe yitwaje intwaro biri kugaragara ko ikibazo bongeye kugisubiza ibubisi.”

Perezida wa FDLR, “Lt Gen” Byiringiro Victor, tariki ya 22 Ukwakira 2024 yandikiye Perezida Joao Lourenço wa Angola wateguye ibiganiro bya Luanda, amusobanurira ko uyu mutwe uharanira ko “impunzi z’Abanyarwanda” zataha mu cyubahiro.

Byiringiro yasabye Perezida Lourenço gukoresha umwanya w’ubuhuza afite mu gusaba Leta u Rwanda ko yaganira “n’abatavuga rumwe na yo” kugira ngo amahoro agaruke mu karere k’ibiyaga bigari, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC.

FDLR yanditse iyi baruwa mu gihe ikomeje kwifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR no mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Isanzwe ihabwa na Leta ya RDC ubufasha burimo intwaro, imyitozo ya gisirikare n’amafaranga.

Abanyarwanda bahungiye muri RDC basanzwe bataha

Bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye, Abanyarwanda bahungiye muri RDC, baba abasivili n’ababa mu mitwe yitwaje intwaro nka FDLR bataha mu Rwanda, bakakirwa nk’abenegihugu.

Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, RDRC mu nyandiko yasohoye muri Gicurasi 2024, yasobanuye ko kuva mu 1997 u Rwanda rwari rumaze kwakira Abanyarwanda 12.000 bo mu miryango y’abahoze mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC.

RDRC yagize iti “Ubufasha bwo kubasubiza mu buzima busanzwe burimo ubwahawe abagore, abana n’abahoze ari abarwanyi bafite ubumuga.”

Nubwo ibikorwa byo gucyura Abanyarwanda bahoze mu mitwe y’inyeshyamba byacitse intege bitewe n’umubano mubi w’u Rwanda na RDC, bigaragara ko Loni ikomeje gahunda kuko muri uku Ukwakira 2024 yacuye abandi bane.

Misiyo y’amahoro ya Loni muri RDC, MONUSCO, tariki ya 17 Ukwakira 2024 yagize iti “Muri rusange, Abanyarwanda bahoze ari abarwanyi 76 na 40 babakomokaho baracyuwe hagati ya 2023-2024 hashingiwe kuri DDRS.”

Leta y’u Rwanda igaragaza ko amarembo yugururiwe Abanyarwanda bose bifuza gutaha, bakifatanya n’abandi kubaka igihugu. Ku bataza, bamwe muri bo bafite ubwoba bwo gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha bakoze, birimo uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda bahoze mu mitwe y'inyeshyamba bishimira kwakirwa n'igihugu cyabo
Musoni Straton wabaye Visi Perezida wa FDLR (iburyo) ni umwe mu batashye
Abanyarwanda bane bahoze ari inyeshyamba muri RDC baherutse gucyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .