Kunenga ubutegetsi bwa Tshisekedi ni imwe mu ngingo zikomeye z’ubutumwa abahagarariye FCC bayobowe na Emmanuel Ramazani Shadari bageneye Jean-Pierre Lacroix ushinzwe ubutumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye, mu gihe ari mu ruzinduko rw’akazi muri RDC.
Lacroix agiriye uruzinduko muri RDC mu gihe abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bagaragaza icyifuzo cyo gushyikirana na we kugira ngo bifatanye mu kurwanya uwo bita “umwanzi” w’igihugu.
Iri huriro ryagaragaje ko mu bibazo byugarije igihugu harimo umutekano wazambye hose, ubugizi bwa nabi bwahawe intebe, kubiba abaturage mo ubwoba no kugerageza kwica abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
FCC yagaragaje ko impamvu muzi y’ibibazo biri muri RDC ni ubutegetsi bubi bwazanye igitugu, bityo ko kugira ngo RDC ibone amahoro, bukwiye kwegura hashingiwe ku ngingo y’Itegeko Nshinga ibiteganya.
Yagize iti “FCC yumva ko atari ngombwa kandi ko nta mumaro wo kuganira n’umunyagitugu uba ushaka kwerekana ko ibyo atekereza ari byo bifite agaciro gusa, akabirutisha ibindi byose.”
Iri huriro ryagaragaje ko inshuro zose ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagiye mu biganiro, butigeze bwubahiriza amasezerano abyerekeye. Ryatanze urugero ku ya Geneva yo gucyura impunzi z’Abanye-Congo, amasezerano yaryo n’ihuriro CACH yasheshwe na Tshisekedi mu 2020.
Ryatanze urugero kandi ku masezerano yafatiwe i Nairobi asaba ko Leta ya RDC igirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro n’amasezerano ya Luanda asaba RDC n’u Rwanda gucoca amakimbirane bifitanye.
Riti “Ntabwo [ubutegetsi] bwubahirije amasezerano ndetse n’ibyo bwemeye (Geneva, Nairobi, FCC-CACH, Luanda…). Nta cyemeza ko azigera yubahiriza amasezerano y’ibiganiro ibyo ari byo byose.”
Umwuka mubi watutumbye hagati y’ubutegetsi na Kabila mu 2020 ubwo Tshisekedi yasesaga amasezerano ya FCC na CACH arebana no gusaranganya ubutegetsi. Kuva icyo gihe nta bindi bikorwa aba banyapolitiki bongeye guhuriramo.
Mu gihe bivugwa ko Kabila yahunze igihugu, mu ntangiriro za Kanama 2024 Perezida Tshisekedi yatangaje ko Kabila ari we washinze ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23.
Ntacyo Kabila avuga kuri ibi birego, icyakoze abanyamuryango bo muri FCC barimo Emmanuel Ramazani Shadary wahatanye na Perezida Tshisekedi mu matora yabaye mu 2018 bagaragaza ko iyi ari intwaro iri kwifashishwa mu gushaka kwikiza umuyobozi wabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!