00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri yo muri Nyabihu, Kicukiro na Bugesera yibutse abana n’impinja bishwe muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice wagejeje igikorwa cyo Kwibuka mu mashuri abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Iburengerazuba aho wahereye mu Karere ka Nyabihu kiyongereye ku ka Kicukiro n’aka Bugesera twari dusanzwe tuberamo iki gikorwa.

Ku wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi 2024, ni bwo hatangiye igikorwa ngaruka mwaka cyo Kwibuka mu mashuri, impinja n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyari gisanzwe kibera mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro, mu 2023 kigezwa mu Karere mu Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko kuri iyi nshuro cyaraguwe kigera no mu mashuri yose yo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi wa NFF Rwanda itegura iki gikorwa, Ndayisaba Fabrice yavuze ko bafite intego y’uko iki gikorwa kizagera mu mashuri yose yo mu gihugu ndetse no mu Banyarwanda batuye hanze yarwo.

Ati "Ni igikorwa cyaberaga mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro muri Kigali, mu mwaka ushize tukigeza muri Bugesera none ubu kimaze kwaguka kuko ku nshuro ya mbere cyatangiye kubera mu Karere ka Nyabihu ndetse turateganya no kugera mu tundi turere. Turifuza ko iki gikorwa kigera mashuri yose agize igihugu no muri Diaspora.”

Kuri iyi nshuro, iki gikora kizakorwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, kugeza ku wa 24 Gicurasi, aho hazajya hatangwa ubutumwa bumwe mu mashuri yose, hakazifashishwa n’imikino mu Kwibuka mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

Muri iyi minsi, abanyeshuri bashishikarizwa gutanga ubutumwa bujyanye n’iki gikorwa bukagera kuri bose.

Ni ku nshuro ya 14, NFF Rwanda yibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba ku nshuro ya 10 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri.

Ku nshuro ya 10, Umuryango NFF Rwanda wateguye igikorwa cyo kwibuka mu mashuri abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri bafata umunota wo kwibuka abana bari mu kigero cyabo bishwe mu 1994
Abanyeshuri basomera hamwe ubutumwa bwo kwibuka buba buteganyijwe muri iki gihe
Ni ubwa mbere iki gikorwa kibereye mu Ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko mu Karere ka Nyabihu
Iki gikorwa kiri kubera no mu mashuri y'incuke
Umuyobozi wa NFF Rwanda, Ndayisaba Fabrice, yavuze ko bishimira ko iki gikorwa gikomeje kwaguka kigera mu bice byinshi by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .