00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibivugwa ku bwato bw’Abadage bumaze imyaka isaga 100 mu Kivu

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 16 July 2022 saa 04:50
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda binyuze mu Nteko y’Umuco iracyegeranya ubumenyi n’ubushobozi bikenewe kugira ubwato Abadage basize mu Kiyaga cya Kivu bubyazwe umusaruro haba mu bushakashatsi, ubukerarugendo n’ibindi.

Ubu bwato butabye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, aho Akarere ka Rutsiro kagabanira n’aka Karongi mu Mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

Nk’uko amateka abigaragaza, Abadage bageze mu Rwanda guhera mu 1884. Mu 1909 ni bwo ubu bwato bwageze mu Kiyaga cya Kivu, bukaba bwari ubwato bw’intambara buriho imbunda ya Machine Gun.

Abasaza n’abakecuru batuye muri aka gace bavuga ko ubwo Abadage bari bamaze gutsindwa intambara ya mbere y’Isi, uwari warahimbwe Tembage wakoreshaga ubu bwato yategetse abaturage gucukura ku nkombe z’iki kiyaga ashyiramo ubu bwato arabutaba ashyiraho beto hejuru yisubirira iwabo mu Budage.

Rimenyande Onesme w’imyaka 62, yavuze ko ubu bwato buri mu isambu ye.

Afite sewabo witwaga Gihana Musango, warwananye n’Abadage mu Ntambara y’Isi. Yamubwiye ko Abadage bafashe ubu bwato babupakiramo intwaro, bacukuza ku mwaro babushyiramo babutaba, bavuga ko ari mu rwego guhishya intwaro zabo.

Icyo gihe Abadage bavugaga ko bagiye bazagaruka nyamara ngo byari ukwanga kwerurira Abanyarwanda barwanaga ku ruhande rwabo ko batsinzwe intambara y’Isi.

Mu 1988, abana ba Tembage baje ku Kivu gushaka ubu bwato, baha abaturage ikiraka cyo gucukura ngo babukuremo.

Rimenyande yabwiye IGIHE ko bamuhaye akazi k’ubugapita mu gikorwa cyo gushaka ubu bwato. Nyuma y’imyaka ibiri mu 1990, Inkotanyi zahise zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu, bituma imirimo yo gushaka ubwo bwato ihagarara batabugezeho.

Muri 2017, abuzukuru b’uyu Mudage bagarutse ku Kivu n’abayobozi b’u Rwanda. Icyo gihe u Rwanda rwatangaje ko ruri gukora ubushakashatsi ngo harebwe uko ubu bwato bwabungabungwa nka kimwe mu birango by’amateka y’u Rwanda.

Uretse amakuru avuga ko ubu bwato Abadage basize babutabye hari andi makuru avuga ko Tembage yabuziritse ku nkombe akoresheje iminyururu, abwibiza mu mazi, hanyuma uko imyaka igenda ishira, isuri igenda ibutaba.

Rwangabo Pascal, umusaza w’imyaka 70 wavukiye mu Mataba ya Rubengera yabwiye IGIHE ko ubu bwato burimo kuko nta wabukuyemo.

Ati "Abadage ni bo babanje kuba hano mu Musaho, noneho batsinzwe bareba uko bajyana ibintu byabo birabayobera, bapakiramo ibintu baragenda bakiroha ahitwa mu Rwintare. Twajyaga tububona iyo habaga ari mu mpeshyi amazi y’Ikivu yagabanutse twabonaga agace kabwo".

Ntawizera Stephanie w’imyaka 50, utuye mu mudugudu wa Mufumbezi, Akagari ka Mataba umurenge wa Rubengera, nawe yabwiye IGIHE ko mu mpeshyi bajyaha koga mu kivu ubu bwato bakabubona ndetse bakabuhagararaho.

Ari abavuga ko Abadage basize batabye ubu bwato n’abavuga ko basize babuziritse ku nkombe icyo bahurizaho ni uko nyuma yaho bwaje gutwikirwa n’itaka ryamanuwe n’isuri ari byo bituma imirimo yo kubukuramo ikomeza kuba ingorabahizi.

Rimenyande avuga ko mu 1960, aha hantu habaye isuri ifite imbaraga imanura itaka rwirunda hejuru y’ahatabye ubu bwato.

Ati "Twagerageje gucukura ngo tubukuremo, duhita tugera ku mazi, kubera ko ari amazi y’i Kivu twayadaha hakazamo andi. Abayobozi bavuze ko bazazana imashini ikaba ari yo icukura ikabukuramo".

Ubu bwato bushobora gukurwamo cyangwa gusurirwa aho buri

Amazi magari y’ahantu hatandukanye ku Isi agiye arimo ibirango by’amateka bisurwa na ba mukerarugendo babisanze mu mazi, hakaba harimo kurebwa niba ubu bwato bw’Abadage buri mu Kiyaga cya Kivu butabyazwa umusaruro muri ubu buryo aho kugira ngo bukurwemo bushyirwe imusozi.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera yabwiye IGIHE ko batarabona ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo ubu bwato bukurwemo, gusa ngo mu makuru bamaze kumenya harimo ko buramutse bukuwe mu mazi bugashyirwa mu ngoro ndangamurage bwakwangirika vuba bitewe n’uko bumaze imyaka myinshi mu mazi.

Ati "Kuba burimo byo ntabwo ari uguhimba ni ukuri kwabayeho mu mateka, ahubwo aba b’abahanga mu byo gucukura ibisigaratongo (archeologue ), nibo bajya bazana ikintu cy’urujujo, ngo ubwato nk’ubwo bumaze igihe kinini munsi y’amazi cyangwa mu rufunzo uramutse ubukuyemo ukabushyira hejuru ahantu bugiye guhura n’izuba bishobora kuba ari byo byabwangiza. Ahandi haba ibintu nk’ibyo mu mazi abantu bamabisuriramo."

Ubu bwato ni nde nyirabwo

Amb. Masozera avuga ko ubu bwato ari ubw’u Rwanda butakiri ubw’Abadage kuko Ubudage butakiri mu Rwanda.

Ati "Buvuyemo bwaba ari ubw’u Rwanda kuko u Budage ntabwo bukiri mu Rwanda ibyo byo biroroshye kubyumva. Abadage bamaze kuva mu Rwanda batsinzwe n’Ababiligi bataye ubutegetsi bari bafite ku Rwanda, Ababiligi na bo baraza igihe kigeze ruhabwa ubwigenge, buvuyemo rero n’ubundi bwaba umutungo w’u Rwanda".

Amb. Masozera avuga ko barimo gushaka umufatanyabikorwa wafasha u Rwanda kubyaza umusaruro ubu bwato.

Intambara ya Mbere y’Isi yatangiye mu 1914 irangira mu 1918; no mu Rwanda yarahageze ariko yarangiye Abadage birukanywe n’Ababiligi bari baturutse muri Congo Mbiligi.

Ababiligi bamaze gutsinda Abadage bubatse aya mazu iruhande rw'i Kivu bakahatunganyiriza umusaruro
Aya mazu ari ahitwa mu Musaho mu karere Karongi iruhande rw'Ikiyaga cya Kivu
Abaturage bafite amatsiko yo kumenya ikiri mu bwato Abadage basize batabye ku Kivu
Bafite amatsiko y'ikiri mu bwato Abadage basize ku Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .