00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abo Perezida Kagame yahaye inshingano

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 December 2024 saa 02:05
Yasuwe :

Nyuma y’aho kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024 Perezida Paul Kagame ahaye abantu 15 imirimo itandukanye, bakomeje kumushimira icyizere yabagiriye, bamwizeza kuzakora neza nk’uko abibategerejeho.

Harimo Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Ubwo yamenyaga ko yagizwe Minisitiri wa Siporo, yasezeranyije Umukuru w’Igihugu ko yiteguye guteza imbere siporo guhera mu mizi.

Yagize ati “Nciye bugufi cyane ku bw’andi mahirwe nahawe yo gukorera igihugu cyanjye. Ndabashimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kumpa aya mahirwe. Mbijeje ko nzakorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere siporo guhera mu mizi, tugire u Rwanda urubuga mpuzamahanga rwa siporo.”

Rwego Ngarambe wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri. Aciye bugufi kandi afite ishema, yashimiye Perezida Kagame, amwizeza gutanga umusanzu mu iterambere rihamye rya siporo.

Ati “Ni mu ishimwe no guca bugufi nakiriye inshingano nshya munshinze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ntewe ishema no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere rihamye rya siporo.”

Uwayezu François-Regis wabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikipe Simba Sports Club yo muri Tanzania, nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yijeje Umukuru w’Igihugu gukora ibishoboka kugira ngo yuzuze inshingano neza.

Uwayezu wanabaye Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yagize ati “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Mbijeje gukora ibishoboka byose kugira ngo nuzuze neza izi nshingano.”

Ngabo Brave usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, asezeranya Perezida Kagame ko azafatanya n’urubyiruko kubaka u Rwanda abishyizeho umutima.

Yagize ati “Umukuru muri twe aguhamagaye mu nshingano, ugira uti ‘Karame na none!’ Nyakubahwa Paul Kagame mbashimiye icyizere mwongeye kungirira kandi niteguye gukomeza gufatanya n’urubyiruko mbishyizeho umutima, mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza.”

Perezida Kagame yagize Francis Gatare Umujyanama wihariye muri Perezidansi (OTP). Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuva muri Nzeri 2023.

Gatare yagize ati “Mpora nishimira, ngaca bugufi kandi nkigira kuri Nyakubahwa Paul Kagame wampaye amahirwe yo gukomeza gukorera igihugu cyanjye. Kugaruka muri OTP ni iby’icyubahiro gikomeye kandi ni ubunararibonye buzana impinduka. Niyemeje gukora neza, ngakoresha aya mahirwe neza, niga.”

Eng. Nyirishema Richard wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), asezeranya Umukuru w’Igihugu kurushaho gutanga umusanzu mu micungire y’amazi.

Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’icyizere mwongeye kungirira muri izi nshingano nshya. Mbijeje kurushaho gutanga umusanzu wanjye mu micungire y’umutungo kamere w’amazi.”

Perezida Kagame yagize Musabyimana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC). Musabyimana yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu Ugushyingo 2022 kugeza mu Ukwakira 2024.

Musabyimana yijeje Umukuru w’Igihugu kurushaho gukorana umurava n’ubwitange, ati “Nongeye kubashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, icyizere mwangiriye cyo gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda muri NEC. Ndabizeza kurushaho gukorana umurava, ubwitange n’ubushishozi.”

Vincent Karega wahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari, yizeza Umukuru w’Igihugu ko umusanzu we mu kubaka u Rwanda uzakomeza kuba ntayegayezwa.

Uyu mudipolomate yagize ati “Murakoze Nyakubahwa Kagame. Ntewe ishema n’icyubahiro n’icyizere mukomeje kungirira ngo ntange umusanzu mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda. Umurava n’ubunyangamugayo ku nshingano mfite ku gihugu bizaguma ku rwego rwo hejuru, bibe ntayegayezwa. Karame Rwanda.”

Dushimimana Lambert wabaye Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi. Yasezeranyije Umukuru w’Igihugu ko azateza imbere indagagaciro z’u Rwanda muri iki gihugu azakoreramo.

Yagize ati “Mwakoze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere mwangiriye, mungira Ambasaderi. Niteguye guhagararira igihugu cyacu, mu bunyanyamugayo n’ubwitange, no guteza imbere indangagaciro z’u Rwanda mu Buholandi. Ni ukuri nciye bugufi ku bw’icyizere mufitiye ubushobozi bwanjye.”

Impinduka muri Guverinoma zaherukaga tariki ya 18 Ukwakira 2024. Icyo gihe Perezida Kagame yagize Dr Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, agira Dr Mark Bagabe Cyubahiro Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Nelly Mukazayire yasezeranyije Perezida Kagame guteza imbere siporo guhera mu mizi
Rwego Ngarambe yatangaje ko azatanga umusanzu mu iterambere rihamye rya siporo
Dushimimana Lambert yijeje Perezida Kagame ko azateza imbere indangagaciro z'u Rwanda mu Buholandi
Musabyimana Jean Claude yavuze ko azakorana umurava n'ubwitange
Eng. Nyirishema Richard yatangaje ko azacunga neza umutungo kamere w'amazi
Francis Gatare yasezeranyije Perezida Kagame ko azakoresha neza inshingano yahawe mu kubaka igihugu
Ambasaderi Vincent Karega yatangaje ko umusanzu we mu kubaka igihugu uzakomeza kuba ntayegayezwa
Uwayezu François-Regis yasezeranyije Perezida Kagame ko azakora ibishoboka kugira ngo yuzuze neza inshingano yahawe
Ngabo Brave yasezeranyije Perezida Kagame ko azifatanya n'urubyiruko mu kubaka u Rwanda, abishyizeho umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .