00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC azatungana muri Gicurasi 2025

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 May 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ukwezi kwa Gicurasi 2025 kuzarangira amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gutungana.

Umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, ku wa 5 Gicurasi yatangaje ko u Rwanda na RDC byamaze kohereza i Washington D.C umushinga w’amasezerano y’amahoro.

Ni igikorwa cyubahiriza umwanzuro wafashwe tariki ya 25 Mata, ubwo ibihugu byombi byasinyiraga amasezerano agena amahame aganisha akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, imbere ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio.

Mu kiganiro na France 24 ku wa 5 Gicurasi, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko umushinga w’amasezerano y’amahoro watanzwe n’u Rwanda na RDC uzaganirwaho n’impuguke, mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bahurire i Washington D.C kugira ngo banoze aya masezerano bwa nyuma.

Yagize ati “Buri ruhande rwasabwe gutanga umusanzu ku mushinga w’amasezerano, uzaganirwaho n’impuguke. Mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bazongera bahurire i Washington kugira ngo banoze aya masezerano, azasinyirwe muri White House mu kwezi gutaha.”

Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe niba mu mpera z’uku kwezi amasezerano y’amahoro azaba yamaze kuboneka, asubiza ati “Yego. Ni byo twifuza. Ariko ibiganiro ni ibiganiro. Ni ngombwa ko impande zombi zigera ku masezerano.”

Yasobanuye ko ibiganiro byayobowe na Amerika, ibya Qatar ndetse n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) byose byuzuzanya, cyane ko byose biganisha ku ntego rusange yo gukemura ibibazo bibangamiye umutekano w’u Rwanda na RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibi biganiro byose byitezweho gukemura ibibazo birimo icya FDLR; umutwe w’iterabwoba umaze imyaka myinshi ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Izi gahunda eshatu ziruzuzanya. Zitanga icyizere ko ibibazo byose bizasuzumwa, cyane cyane icy’ingenzi cy’umutekano, ikibazo cya FDLR kibangamiye umutekano w’igihugu cyacu.”

Yasobanuye ko ibihugu byose byagize uruhare mu guhuza u Rwanda na RDC bizahagararirwa i Washington D.C ubwo hazaba hasinywa masezerano y’amahoro muri Kamena 2025.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasobanuye ko aya masezerano azatungana mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi, asinywe muri Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .