Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mutarama 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021, amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA), yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, asinywa n’ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Iri soko rigiye guhuriza hamwe abaturage basaga miliyari batuye Umugabane wa Afurika, akaba yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku mugane, yongera guhahirana kw’Abanyafurika hatezwa imbere ibyayikorewemo.

Kubyumva neza, bivuze ko igicuruzwa cyakorewe mu gihugu kimwe cya Afurika kizajya gicuruzwa ku mugabane wose nta kubanza kunyura kuri gasutamo za buri gihugu ngo kihatinde cyangwa gicibwe amahoro kuri buri gasutamo.

Raporo nshya ya Banki Nyafurika iteza imbere ubucuruzi (African Export-Import Bank, Afreximbank) igaragaza ko iryo soko rizahuriza hamwe ibihugu bifite umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi bitatu z’amadolari, rikaba ryitezweho kuba isoko ricururizwaho ibicuruzwa bikorerwa muri Afurika bya miliyari 84 z’amadolari byajyaga byoherezwa hanze ku giciro gito.

Inama idasanzwe yabaye mu Ukuboza 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abakuru b’ibihugu bya Afurika, yemeje ko isoko rusange ritangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 1 Mutarama 2021, isaba inzego bireba gukemura ibibazo bya tekinike byose bihari bishobora kuribangamira.

Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu muri Afurika (UNECA), yatangaje ko kwishyira hamwe kw’isoko kuzahera ku korohereza urujya n’uruza hagati y’ibihugu n’imiryango y’ubukungu.

Nk’agace ka Afurika y’Iburasirazuba, byitezwe ko kwihuza bizakungura miliyari 1.8 z’amadolari, abantu basaga miliyoni ebyiri babone akazi.

Byari byitezwe ko isoko rusange ritangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 1 Nyakanga 2020 ariko bikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyakerereje ibiganiro.

Iri soko nirimara gutangira, 90 % by’ibicuruzwa by’ibihugu byamaze kwemeza burundu amasezerano bizatangira gucuruzwa ku mugabane nta nkomyi. Ibihugu 36 nibyo bimaze kwemeza burundu ayo masezerano.

Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa nubwo aburamo igihugu cya Eritrea, ibihugu byose byayasinye nibiyemeza burundu rizaba isoko rya mbere rihuriyemo ibihugu byinshi ku Isi nyuma y’ishingwa ry’Umuryango Mpuzamahnaga wita ku Bucuruzi (WTO).

Uku kwihuza no koroherezanya mu bucuruzi kw’ibihugu bya Afurika kwitezweho kongera amahirwe y’imirimo ku mugabane, kongerera isoko ibicuruzwa byo muri Afurika, gufasha Abanyafurika guhaha ku biciro bito, kongera ishoramari n’ibindi.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .