Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya ruswa, rugira amanota 57%.
Ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Seychelles na Cabo Verde, icyakoze runganya amanota na Botswana na yo iri ku mwanya wa 43 ku rwego mpuzamahanga.
Amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa akomeje kuzamuka uko imyaka ishira, indi igataha. Kuva mu 2022 kugeza mu 2024, rwazamutseho amanota 6%, ruzamukaho imyanya icyenda.
Iyi raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku bihugu 180, igaragaza ko ibihugu 32 byateye intambwe ikomeye mu kugabanya ruswa kuva mu 2012, icyakoze hari ibihugu byinshi byakomeje kugenda biguru ntege ndetse n’ibiguma mu myanya imwe.
Igaragaza ko ruswa yabaye imwe mu mbogamizi zikomeye mu bikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, zirimo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingaruka z’ubushyuhe bukabije.
Transparency International yagaragaje ko mu bihugu byamunzwe na ruswa, amafaranga atangwa kugira ngo yifashishwe mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ubushyuhe bukabije, yibwa cyangwa agakoreshwa nabi.
Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, François Valérian, yasobanuye ko uretse gusubiza inyuma iterambere, ruswa inabangamira demokarasi, igateza umutekano muke no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ati “Ruswa ni ikibazo gikomeje kugariza Isi giteza ibibazo birenze kudindiza iterambere, ni impamvu muzi isubiza inyuma demokarasi, umutekano muke no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu byose bikwiye gufata kurwanya ruswa nk’ingamba ya ngombwa kandi iramba.”
Raporo yasohotse muri Mutarama 2024 yagaragaje ko mu 2023, u Rwanda rwari ku mwanya wa 49 mu kurwanya ruswa ku rwego muzamahanga. Icyo gihe rwari rufite amanota 53%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!