Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri yisumbuye byatangiye ku wa 23 Nyakanga 2024 bisozwa ku wa 02 Kanama 2024.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Ikigo cya NESA kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024, bugaragaza ko amanota asoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa.
Bukomeza bugira buti “NESA iramenyesha Abaturarwanda bose ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka azatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024 saa tanu za mu gitondo.”
Abanyeshuri 56 537 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23 651 b’abahungu na 32 886 b’abakobwa, bose baturuka mu bigo by’amashuri 857.
Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bangana na 30 922 ni bo byari biteganyijwe ko bakora ibizamini bisoza umwaka. Barimo abahungu 16 842 n’abakobwa 14 080, baturuka mu bigo by’amashuri 331.
Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bo ni 4068, abo barimo abahungu 1798 n’abakobwa 2270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.
Ni mu gihe abiga amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye bakoze ibizamini ari 203 barimo abahungu 114 n’abakobwa 89 baturuka mu bigo birindwi iyi gahunda yatangirijwemo.
Mu mwaka wa 2023/2024 hakozwe ibizamini 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by’abahabwa ubumenyi bw’umwuga (nk’abo mu ishuri nderabarezi n’abiga iby’ubuforomo n’ububyaza) n’ibizamini 211 ku biga imyuga n’ubumenyi ngiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!