Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi ku wa 15 Ugushyingo 2024, akavuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe amashanyarazi azaba ageze kuri izo ngo zose zirenga 140.
Umuyobozi Mukuru wa EPD, Dr. Twagirashema Ivan, Yavuze ko iyi ari intambwe nziza itewe mu gukorana n’ikigo cyo mu Rwanda, kuko ubusanzwe bakorana n’ibigo byo hanze.
Ati “Iki ni igikorwa cyo kwishimira kuko mu myaka isaga 13 tumaze, ni bwo tugiye gukorana n’ikigo cyo mu Rwanda. Turizera ko imikoranire yacu y’imyaka itatu muri aya masezerano izagenda neza, kandi tuzakomeza gukorana n’ibindi bikorwa bitandukanye.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EPD, Muhizi Wilson Serge, yavuze ko impamvu bahisemo Ruhango na Nyanza, ari uko ari ho horoshye kubona amakuru, gusa ibikorwa bizakomereza no mu tundi turere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, yavuze ko bimwe mu byatumye bafatanya na EPD mu gufasha gucanira abaturage, ari uko mu nshingano zabo harimo kwigisha abaturage kurengera ibidukikije.
Ati “Ibi ni bimwe mu bikorwa twatangiye gukora tugendeye ku nkingi eshatu zacu zirmo kurengera ibidukikije. Hari ibyo twakoze kandi tuzakomeza gukora n’ibindi bitandukanye. Uyu munsi tubonye abafatanyabikorwa baza baje gushyigikira ibyo dukora kandi nta yindi nyungu babitezemo, ni ibyagaciro kuri twe.”
Ingo hafi 80% mu Rwanda zikoresha umuriro w’amashanyarazi zirimo n’izikoresha akomoka ku mirasire y’Izuba. Ni mu gihe muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST2, Guverinoma yifuza ko ingo zose zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi 100% mu myaka itanu iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!