Amajyaruguru: Abakora isuku basabye gusubukura akazi bakurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 1 Mata 2020 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yemereye abasanzwe bakora isuku ku mihanda no mu busitani kubakorera ubuvugizi, kugira ngo bemererwe gukomeza gukora mu rwego rwo gukomeza kubungabunga isuku.

Aba baturage bamaze iminsi bagaragaza ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda imirimo yabo yahagaritswe, ngo bikaba byaratumye imihanda yaramezeho ibyatsi n’ubusitani.

Bamwe mu basanzwe bakora iyo mirimo bavuga ko baramutse bakomorewe bakongera gukora bakubahiriza byihariye amabwiriza yo guhana intera mu rwego rwo gukomeza kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Ikimanimpaye Patricie ni umwe muri bo yagize ati “N’ubundi twari dusanzwe dukora dutatanye kuko buri wese aba afite aho akora, baturetse tugakomeza gukora twakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko n’ubusanzwe twahanaga nka metero 100, isuku y’aho dutuye no ku mubiri ni ngombwa ariko n’iyi mihanda igasukurwa."

Gahunde François na we ati " Twiteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ariko iyi mihanda n’ubusitani bigakomeza bigasukurwa, nk’ubu mutembereye iyi mihanda mwasanga harameze ibigunda, ibikori byuzuyemo, ntabwo hakwiye kuba nk’itongo kandi hari abantu, bareke dukore Igihugu cyacu kigumane isuku nk’iyo twahoranye."

Aba bakozi kandi banasaba ko bazajya bahembwa buri kwezi aho guhemberwa amezi atatu nk’uko bari basanzwe bahembwa, kuko ngo muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakenera ibintu byinshi, yaba ibyo kurya n’ibundi bikoresho bakenera buri munsi birimo iby’isuku ibafasha kwirinda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ibi byifuzo byose bigiye gukorerwa ubuvugizi kandi bigakemuka mu buryo bwiza.

Yagize ati " Ubundi abakora isuku yo mu mihanda no mu busitani ntaho batandukaniye n’abahinga, kandi basanzwe bakora bategeranye, ndetse isuku ni ngombwa, iki ndetse n’icyo basaba ku bijyanye n’imihemberwe yabo byose turakomeza kubikorera ubuvugizi harebwe uko byakemuka."

Kuva mu Rwanda hagaragara umuntu wa mbere wanduye Covid-19, hatangiye gushyirwaho amabwiriza yihariye yo kwirinda iki cyorezo, aho imwe mu mirimo yagiye ihagarara gukorwa, abantu bakaguma mu ngo hirindwa ikwirakwira cya coronavirus.

Abakora isuku mu mihanda bavuze ko bashobora gukomeza gukora kandi birinda coronavirus kuko bakora batatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .