Abari mu bice bitandukanye babona igice kimwe cy’Izuba, ahandi hakingirijwe n’Ukwezi. Igice kinini umuntu akibona bijyanye n’aho aherereye.
Ubwirakabiri bwabaye uyu munsi bwatangiye kugaragara Saa 08:51 z’igitondo ku isaha ngengamasaha (Saa 10:51 zo mu Rwanda) burangira Saa 12:44 (Saa 14:44 zo mu Rwanda).
Bijyanye n’inzira ukwezi kwanyuzemo, ntabwo abo mu Afurika y’Iburasirazuba babashije kububona.
Ababubonye ni abo mu bice by’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nko muri Leta ya Maine, Uburasirazuba bwa Canada nko mu Ntara za New Brunswick na Quebec.
Abo mu Bwongereza, Espagne, u Budage, u Bufaransa n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi na bo babubonye.
Ibihugu byo muri Afurika byabubonye ni ibyo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’uyu mugabane, nko muri Sénégal, Maroc, Algeria n’ahandi.
Abahanga mu by’isanzure bagaragaza ko atari byiza kureba mu Izuba ako kanya umuntu adafite ibikoresho byabugenewe, kuko amaso ashobora kwangirika bikomeye.
Bagaragaza ko ubu bwirakabiri bwagaragaye uyu munsi bwabonetse bwa mbere nko mu 2136 mbere ya Yezu, bubonywe n’abahanga mu bijyanye n’isanzure b’Abashinwa.
Ubu bwirakabiri kandi bugabanya n’ubushyuhe ku Isi kuko igice cy’Izuba kiba kitaboneka ndetse bushobora kuboneka kugeza ku nshuro eshatu mu mwaka.
Butandukanye n’ubundi burimo nk’ubuzwi nka ‘Total Solar Eclipse’ aho Izuba riba ryapfutswe burundu, ukabona bwije ari ku manywa. Biba nka kabiri mu myaka itatu.
Hari ubundi buzwi nka ‘Annular Solar Eclipse’ aho Ukwezi gupfuka mu izingiro ry’Izuba abantu bakabona ibice byo mu mpera zaryo. Buba nka rimwe cyangwa kabiri mu mwaka.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!