Abayobozi bo muri RDC bumvikanye mu bihe bitandukanye bashinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 kugira ngo rubone uko rusahura amabuye y’agaciro arimo Zahabu na Coltan; bemeza ko rwo ntayo rufite.
Ibi birego Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, yabisubiyemo, ubwo yasobanuriraga Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano uko umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC uhagaze.
Ambasaderi Rwamucyo yahawe umwanya, asobanura ko RDC n’u Rwanda bifite imiterere imwe, bityo ko amabuye y’agaciro aboneka mu gihugu kimwe, n’ahandi ahaboneka.
Yagize ati “Ikibazo cy’amabuye y’agaciro n’ubukungu bwa RDC bivugwa nk’impamvu y’iyi ntambara. Ibyo gutwara amabuye y’agaciro bigamije guhisha umuryango mpuzamahanga ikibazo nyakuri n’impamvu muzi yacyo. U Rwanda na RDC byicaye ku rutare rumwe kandi amabuye y’agaciro yose abayo, no mu Rwanda araboneka.”
Uyu mudipolomate yasobanuye ko amabuye y’agaciro ari mu itsinda 3T (Tin, Tungsten na Tantalum) ndetse na Zahabu aboneka mu bice byo muri RDC byegereye umupaka, kandi ko mu buryo budashidikanywaho no mu Rwanda ahari.
Gusa yatangaje ko hari amabuye y’agaciro yihariye ari mu bice bya RDC biri kure yo ku mupaka nka Diamant iboneka muri Mbuji Mayi mu ntara ya Kasai-Oriental, na Cuivre iboneka muri Haut-Katanga.
Ati “Andi mabuye y’agaciro nka Diamant iboneka muri Mbuji Mayi na Cuivre muri Katanga, ni mu bilometero ibihumbi muri RDC uvuye ku mupaka w’u Rwanda.”
Ambasaderi Rwamucyo yasobanuye ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwatangiye mu myaka ya 1930 ubwo Ababiligi barutegekaga, kandi ko kuva ubwo uru rwego rwakomeje gutera imbere.
Ati “Amateka y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ahera mu myaka ya 1930 ubwo Ababiligi batangiraga kuyacukura mu Rwanda. Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwakomeje gukura, bigizwemo uruhare n’ikoranabuhanga riteye imbere n’ishoramari ryashyizwemo.”
Yagaragaje ko muri RDC hakomeje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, agira inama Leta y’iki gihugu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, igashyiraho n’amabwiriza y’ubucuruzi bwayo. Yashimangiye ko kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe umutekano.
Ambasaderi Rwamucyo yasabye ko kugira ngo umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uboneke, hadakenewe imbaraga z’igisirikare, ahubwo ko hakenewe ibiganiro binyuze mu nzira ya politiki, bihuza Leta n’abandi baturage ba RDC bifuza uburenganzira mu gihugu cyabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!