Yasobanuye ko gusubukura iyi mirimo bizakorwa mu byiciro nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC rikuye abarwanyi mu mujyi wa Walikale, ryerekeza mu bice biri mu ntera y’ibilometero birenga 130 uvuye mu birombe byayo bya Bisie.
Tariki ya 13 Werurwe, Alphamin ni bwo yatangaje ko yahagaritse imirimo. Icyo gihe abarwanyi ba AFC/M23 bari bafashe santere ya Nyabiondo na Masisi, basatira umujyi wa Walikale.
Alphamin yakuye abakozi bayo benshi mu birombe bya Bisie, hasigaramo gusa abakozi b’ingenzi cyane, abita ku bikoresho n’ababirindira umutekano, isobanura ko iri gukurikiranira intambwe za politiki zaterwaga kugira ngo imenye niba yasubukura imirimo.
Nyuma y’icyumweru AFC/M23 ikuye abarwanyi muri uyu mujyi no mu bice bihana imbibi, iyi sosiyete yatangaje ko igiye gusubiza abakozi muri ibi birombe kugira ngo basubukure imirimo mu byiciro, ariko hanakomeza ubugenzuzi bw’umutekano.
Alphamin ni sosiyete nini yiganjemo abanyamigabane b’Abanyamerika n’Abanya-Canada. Ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko muri Afurika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, aherutse kugaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu byatumye Guverinoma ya Canada ihagarika ubufatanye mu iterambere bwayo n’u Rwanda, ari inyungu ifite mu birombe bya Walikale, ibinyujije muri Alphamin.
Yagize ati “Congo icyo bayibonamo ni amabuye y’agaciro…Nk’Abanya-Canada bo nta kindi kibibatera. Hariya Walikale bafite ikirombe cya Gasegereti, ni cyo kinini cya mbere ku Isi hose, cyitwa Alphamin. Kuba batanga ibihano ku Rwanda, murumva ko nta gitangaza kirimo.”
Alphamin isobanura ko kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 13 Werurwe ubwo yahagarikaga imirimo, yacukuye toni 4270 za Gasegereti. Yemeza ko kuva umwaka watangira kugeza tariki ya 8 Mata, yagurishije mu mahanga toni 4500, izindi toni 280 zo ziracyari mu nzira zijyanwa ku isoko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!