00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alphamin yahagaritse ubucukuzi bwa Gasegereti muri Walikale

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 March 2025 saa 05:39
Yasuwe :

Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Alphamin cyahagaritse ubucukuzi bwa Gasegereti muri teritwari ya Walikale, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki cyemezo cyafashwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Alphamin ku wa 13 Werurwe 2025, nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafashe santere ya Nyabiondo na Kashebere muri teritwari ya Masisi, zegereye ibirombe bya Bisie muri Walikale.

Alphamin ni ikigo kinini cyiganjemo abanyamigabane b’Abanyamerika n’Abanya-Canada. Gikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko muri Afurika.

Iki kigo cyasobanuye ko muri iki gihe M23 igenzura ibice byegereye Walikale, itakwizera umutekano w’abakozi bayo n’abo bafitanye amasezerano, bityo ko yabakuye mu birombe bya Bisie, isigazamo bake barimo ababicungira umutekano.

Iti “Umutekano w’abakozi b’ikigo n’abafitanye amasezerano na cyo ni ngombwa kandi ntiwakwizerwa muri iki gihe. Abakozi bose bakora ubucukuzi bari gukurwa mu birombe, hagasigaramo gusa abakozi b’ingenzi cyane, abatunganya imitungo n’ababirindira umutekano.”

Alphamin yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ibiganiro bitegerejwe i Luanda muri Angola tariki ya 18 Werurwe, bizahuza abahagarariye M23 na Leta ya RDC, isobanura ko niyizera ko ibirombe bya Bisie bitekanye, izasubizayo abakozi bayo.

Yatangaje kandi ko yashyizeho itsinda ry’Abanyamerika bajya mu biganiro bya dipolomasi bigamije gutuma umutekano w’ibirombe bya Bisie udahungabana.

Bisie ivamo 4% cy’umusaruro wa Gasegereti wose ku Isi. Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Alphamin yacukuyemo toni 3187 z’aya mabuye y’agaciro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, aherutse kugaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu byatumye Guverinoma ya Canada ihagarika ubufatanye mu iterambere bwayo n’u Rwanda, ari inyungu ifite mu birombe bya Walikale, ibinyujije muri Alphamin.

Yagize ati “Congo icyo bayibonamo ni amabuye y’agaciro…Nk’Abanya-Canada bo nta kindi kibibatera. Hariya Walikale bafite ikirombe cya Gasegereti, ni cyo kinini cya mbere ku Isi hose, cyitwa Alphamin. Kuba batanga ibihano ku Rwanda, murumva ko nta gitangaza kirimo.”

Ubutumwa bwa Gen (Rtd) Kabarebe bwashimangiraga uburyo, mu makimbirabe y’u Rwanda na RDC, umuryango mpuzamahanga ukomeje kubogamira kuri RDC bitewe n’amabuye y’agaciro menshi ifite.

Alphamin ni yo icukura Gasegereti nyinshi ku Isi, yose iva muri Walikale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .