00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alice Wairimu wa Loni yakebuye ibihugu byigize ‘Ntibindeba’ ku gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 September 2024 saa 02:08
Yasuwe :

Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yakebuye ibihugu byigize ‘Ntibindeba’ ku gihe bisabwa gukurikirana Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu butumwa yabutangiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 25 Nzeri 2024 ubwo yari mu kiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwatanze impapuro zisaba ibihugu bitandukanye guta muri yombi Abanyarwanda 1100 bagize uruhare muri Jenoside ariko ko ibyinshi ntacyo bibikoraho.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’abayobozi, abantu bashobora guhungira i Burayi, Amerika ya ruguru, mu bihugu bya kure. Twohereje impapuro zirenga 1100 zo kubata muri yombi mu bihugu 33 ariko nkeya ni zo zagize icyo zikorwaho. Nyuma y’imyaka 30, turacyafite ikibazo gikomeye.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje ati “Dukunze kuvuga ibihugu byo mu Burengerazuba ariko no muri Afurika ni uko. Muri Afurika dufite ikibazo cyo kuba abantu abantu bakurikiranwa. Tugendera ku mahame y’ubutabera byakorwamo, kubohereza cyangwa kubaburanishirizayo. Navuga ko ibihugu byinshi byaduhaye igisubizo kibabaje.”

Nderitu yavuze ko ubutabera bwuzuye budashobora kugerwaho mu gihe ibi bihugu bitaba bikurikiranye aba bantu, agaragaza ko bitumvikana kuba umunyamahanga yumva adashobora kubana n’umujura, ariko akemera kubana n’uwagize uruhare muri jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.

Yagize ati “Nkunze kubaza abantu nti ‘Bishoboka bite ko wanga kubana n’umuntu uzi ko ari umujura cyangwa yishe umuntu umwe, ariko ukumva kubana mu gihugu cyawe n’umuntu wishe abantu ibihumbi, abantu miliyoni ntacyo bigutwaye’? Ntabwo bikwiye.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ikindi gihangayikishije ari uko aba bantu bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.

Nderitu wari mu kiganiro na Minisitiri Nduhungirehe, yasabye ibihugu kutigira 'Ntibindeba' ku gukurikirana abagize uruhare muri jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .