Ni igitaramo cyiswe Kigali Gospel Fest kizajya kiba buri mwaka, kuri iyi nshuro kikazabera Car Free Zone mu Mujyi wa Rwagati.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kunyura muri Car Free Zone ari byo byamuhaye igitekerezo cyo kujya ategura ibi bitaramo.
Ati “Iyerekwa ry’iki gitaramo ryaje nyuze muri ‘Car Free Zone’, ndavuga nti ‘kuki nta kintu kijyanye no gutanga ubutumwa bwiza kijya kibera muri aka gace?’ Nyuma naje kubisaba Umujyi wa Kigali urabyemera.”
Yavuze ko iki gitaramo ateganya ko kizaguka kikajya kiba umunsi urenze umwe, ndetse byaba byiza kikabera no mu yindi mijyi itari Kigali. Ati “Uretse kuririmba, iki gitaramo hazajya habamo ibikorwa bitandukanye bijyanye no gutanga ubutumwa bwiza.”
Kwinjira muri iki gitaramo cy’aba bahanzi bizaba ari ubuntu, ibintu Dusabe avuga ko batekereje kugira ngo abantu bose bumve ko nta n’umwe uhejwe.
Uretse gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo, hazabaho gutanga ubuhamya. Ubu buhamya buzatangwa n’umusore wari warabaswe n’ibiyobyabwenge akaba yarabiretse, hanatangwe Bibiliya ku bakiriye Agakiza.
Iki gitaramo gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi, kikazatangira Saa Kumi z’umugoroba kugera Saa Yine z’ijoro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!