Akon agiye gushora imari mu bukerarugendo bwo muri Sénégal

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Mutarama 2020 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukomeye akaba n’umushoramari, Aliaune Damala Badara Akon Thiam [Akon], ukomoka muri Sénégal agakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gutangiza umushinga w’Ubukerarugendo muri iki gihugu akomokamo.

Uyu muhanzi kuwa Kabiri w’iki Cyumweru yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa SAPCO yo kubaka umudugudu w’ubukerarugendo bw’igihe kirekire uzafasha mu bukangurambaga ku bidukikije.

Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Sénégal, Mame Mbaye Niang, yatangaje ko ‘Hejuru yo kuba ari umuhanzi, ni umushoramari wizerera muri Afurika akaba yasinye amasezerano.’

Umunyamabanga Rusange wa SAPCO, Aliune Ndiaye, yabwiye AFP ko ingano y’ishoramari muri uyu mushinga itaramenyekana neza. Akon ashaka kubaka mu birometero 120 uvuye mu Murwa mukuru wa Dakar.

Akon yabaye muri Sénégal akiri umwana ariko ku myaka irindwi gusa yahise ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akon siwe wenyine wo muri Afurika y’Iburengerazuba uhisemo gushyigikira ubukerarugendo bw’aho akomoka kuko na Idris Elba aherutse kubikora. Uyu mugabo ufite se ukomoka muri Sierra Leone na Nyina w’umunya-Ghana, yatangije umushinga w’ubukerarugendo ku ivuko rya se.

Akon asanzwe akora ibikorwa biteza imbere Afurika cyane ko ku wa 9 Nzeri 2019 abaturage bo mu Mirenge ya Ndego na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bashyikirijwe ibikorwa remezo birimo amashyanyarazi akomoka ku zuba, imbangukiragutabara eshatu n’amazi meza bifite agaciro k’ibihumbi 250$ (asaga miliyoni 233 Frw).

Babishyikirijwe n’abagiraneza barimo Samba Bathily, Akon na Thione Niang binyuze mu mushinga wabo ’Akon Lighting Africa’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza