Akayabo n’imvune abakobwa b’abanyamujyi bashora mu birungo ngo base neza

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Abakobwa aho bari hose usanga bahangayikishwa no kugaragara neza mu maso y’abantu, bikarusha iyo bigeze ku banyamujyi aho usanga bahora bakora iyo bwabaga ngo bagaragare neza ari nako bibatwara ubushobozi bwishi.

Hari imirimbo ibibafashamo ariko ibatwara akayabo ndetse ugasanga hari n’aho ibangamiye ubuzima bwabo,ariko bakihangana bakayikoresha kuko baba bashaka kugaragara neza kandi koko ubwiza baba bakeneye barabubona.

Imwe muri iyo mirimbo irimo nk’amavuta ahindura uruhu. Aya mavuta hari abakobwa bayakunda kuko baba batanyuzwe no kwirabura bakabona kuba inzobe aribyo bituma baba beza. Hari ababikora ari urwiganwa, abandi bakabikora bazi ingaruka ashobora kubagiraho zirimo nka kanseri n’ibindi.

Ikindi kibatwara umwanya ni ibirungo by’ubwiza bitandukanye aho usanga isura y’umukobwa nyayo itazwi kubera ibirungo by’ubwiza ahora yishyizeho. Ibi birungo bibatwara akayabo k’amafaranga kuko nk’utazi kubyikorera bamuhenda. Nko muri Kigali, ahenshi gusiga ibirungo by’ubwiza ntibijya munsi y’ibihumbi 20 Frw.

Indi mirimbo ihangayikisha abakobwa ni iyambarwa n’abatanyuzwe n’imiterere yabo, nko kwambara ikibuno cy’icyomekano. Iki cyambarwa n’abasanzwe bafite igito kandi bashaka kugira imiterere myiza. Icya make kiboneka guhera ku bihumbi 10 Frw.

Usibye kubatwara amafaranga hari abo kiba kibangamiye kuko hari ubwo ucyambaye bikagaragara bikaba byamutera igisebo muri rubanda,cyangwa hakaba abamubona ntacyo yambaye bikamutera ipfunwe.

Undi murimbo mwomekano ni imigozi ifata mu nda izwi nka gen aho umuntu ufite mu nda hanini ayizirika akagira mu nda hatoya. Iyi migozi irahenda kuko uwa make ugura ibihumbi 20 Frw,kandi ushobora kukwangiriza umubiri kuko hari abo uruhu rwo kunda rukweduka.

Ibindi bomeka ni imisatsi izwi nka wig aho usanga womeka imisatsi ijyane nuko wifuza gusa. Iyi misatsi itwara abakobwa akayabo k’amafaranga ariko ntibasiba kuyishyiraho kuko ituma bagaragara neza uko babishaka kandi bitabagoye.

Ibyomekwa byo byabaye byinshi kuko hari n’inzara zomekwa bigatuma bagira ndende ndetse n’ibiganza n’ibirenge byabo bikarushaho kuba byiza.

Ibyongera ubwiza byararumbutse, ubu no mu kanwa ntihasigaye. Kuri ubu hari ubwoko bw’amashinya bomeka mu kanwa cyanwa inshinge batera ku ishinya bigatuma iba umukara. Icyakora ibi bigira ingaruka ku buzima kuko bishobora gutera kanseri yo mu kanwa.Ikigeretseho biba bihenze cyane kuko kwihinduza ishinya bifata hejuru y’ibihumbi 200 Frw.

Ibi byose n’ibindi byinshi bikorwa birimo nko kwisiga ibituma bagira amazuru mato,amaso y’umweru, kwambara imiringa, imyambaro ihenze, inkweto ndende n’ibindi. Abakobwa babikora bagira ngo barusheho kuba beza.

Hari umukobwa uba ufite iyi mirimbo yose twavuze haruguru akayambarira rimwe. Mu bigaragarira amaso aba asa neza n’abamubona bemeza ko ari ikizungerezi ariko iyo ageze aho ari kubikuriramo nibwo ubona imvune aba yikoreye.

Bamwe mu babikoresha baganiriye na IGIHE, bemera ko bibavuna ariko ko baba bakwiye kubikoresha kuko bituma baba beza,ndetse bakabasha no kwisanga muri sosiyete y’abanyamujyi.

Abakobwa bashaka kugaragara neza akenshi bisiga cyangwa bakajya kwisigisha ibirungo biba bigura akayabo

Umutoni Barba, umwe mu bakobwa bakoresha imirimbo myinshi y’ubwiza yavuze ko kwiyitaho ko nubwo bimuvuna ariko bituma agaragara neza cyane.

Ati “Ibyiza biravuna, iyo wirimbishije uba ugaragara neza cyane kurenza uko utirimbishije. None ni gute nakwambara ikanzu ntimfate neza si nshyiremo ikibuno ntagifite?Biriya ni ibintu nkenerwa, ni nk’uko wambara imyenda cyangwa ikweto.”

Yakomeje avuga ko nubwo bibabarimbisha bibavuna ku buryo umukobwa udafite ubushobozi atamugira inama yo kubijyamo.

“Umukobwa udafite amafaranga menshi namusaba kutabijyamo akabanza agashaka amafaranga yo kubigura kuko ubwiza burahenda.”

Uwase Benithe yavuze ko abikoresha mu gushaka ubwiza ariko ko bimubangamira ndetse agahorana ubwoba ko byazamugiraho ingaruka mbi.

Ati “Nta bundi buryo nakoresha ngo mbe nsa neza usibye kwishyiraho imirimbo myinshi,ariko birabangama. Uzi kubyikuraho nijoro? Biba ari akazi mu kandi n’amafaranga bitwara ni menshi. Nk’amavuta nkoresha ubwoko bwinshi ngatekereza ko ashobora kuzangiraho ingaruka ariko nkeneye gusa neza.”

Muganwa Divine usanzwe acuruza imitako y’ubwiza,we avuga ko kwiyitaho ari byiza kuko bituma umukobwa asa n’abanyamujyi.

Ati “Gusa neza ni byiza pe ariko nabwo guhora wiziritse inda,wisize makeup kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru si byiza. Uba ugomba kuruhukaho,uruhu rwawe rukaruhuka kugira ngo utazahura na zimwe mu ngaruka mbi ukurikiye ubunyamujyi.”

Yakomeje avuga ko hari abakobwa babikora bagamije kureshya abagabo kuko usanga bakunda abakobwa basa neza.

Ati “Hari n’ababikora batabikunze ahubwo bashaka ko abagabo babakunda nk’abambara ikibuno ni bamwe batekereza ko abagabo bose bakunda ikibuno kinini, akacyambara ngo bamurebe bamusange.”

Nyamara abagabo bo bavuga ko bakunda abakobwa beza, ariko bwa bwiza bwa karemano atari ibyo bishyizeho.

Nsengiyumva Fred yavuze ko umukobwa mwiza ntawe utamukunda ariko ko nabwo umukobwa wihinduraya atuma bamwibeshyaho iyo bamaze kumuvumbura bamureka.

Ati “Hari igihe uhura n’umukobwa ukavuga uti dore nyampinga, kumbe yishyizeho bya bindi byabo bishyiraho,wamubona atabyishyizeho ukagira ngo baraguhinduriye.”

“Bashiki bacu baravunika kandi njye mbona biriya bintu bibavunira ubusa. Ugumye uko uri ntiwabura ugushima,utiriwe wigora rwose.”

Kwiyitaho ku bakobwa si ibyo mu Rwanda gusa kuko hirya no hino ku isi abakobwa benshi usanga amafaranga yabo menshi agendera mu kwiyitaho. Usanga n’abamaze kumenyakana mu ngeri runaka nk’abaririmbyi, abakinnyi ba filime, abanyamideli n’abandi bashora amafaranga mu nganda zokora ibirungo by’ubwiza kuko bazi akayabo kabamo.

Inzira ziri mu bitwara amafaranga menshi abakobwa bashaka ubwiza
Abiyiziho ikibuno gito ariko bafite ubushobozi, kuri ubu haje ibibuno by'ibikorano bibafasha kugaragara neza mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .