Ni ibihembo bisanzwe bitangwa mu gihe cya Pasika binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Easter Campaign’ butegurwa na AG Partners Africa ihagarariye Western Union mu Rwanda mu gushimira abakiliya bayo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, ku Cyicaro Gikuru cya Ecobank Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gushyikiriza ibihembo abanyamahirwe 20 bahize abandi gukoresha serivsi za Western Union.
Aba banyamihirwe bahawe igihembo cy’ikarita iriho ibihumbi 125 Frw bakoresha bahaha ibyo bifuza mu maduka atandukanye ya Sawa City.
Ubwo bashyikirizwaga ibi bihembo, ababihawe bavuze ko batangajwe no kuba bahamagawe ngo bahembwe kuko bakoreshaga Western Union mu nyungu zabo bwite kandi ikabaha serivisi nziza.
Urujeni Régine ukoresha serivisi za Western Union nibura inshuro ebyiri mu kwezi, yavuze ko anejejwe no kuba bamugeneye iki gihembo.
Ati “Aho ntuye hari ishami rya Ecobank, niyo nkoresha iyo nkeneye Western Union. Byanshimishije cyane kuba baduhaye ibi bihembo, kuba baradutekereje ni ibintu byiza cyane kandi bituma dukomeza kubagana.”
Abdulswamad Abdoulkarim Idrisa wohereza amafaranga na Western Union nibura kane mu cyumweru, yavuze ko anajejwe no kuba nyuma ya serivisi nziza ahabwa, abonye n’ishimwe.
Ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko nshobora kuba umwe mu banyamahirwe babona ibi bihembo none byabaye. Ndashima Imana kandi ndashima Western Union na Ecobank kuba baba batweretse ko batuzirikana.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga n’aba-agent muri Ecobank Rwanda, Kalisa Steve, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa kugira ngo bashimire abakiliya babo banashishikarize abandi gukoresha serivisi za Western Union.
Ati “Iki gikorwa dusanzwe tugikorana na Western Union gikunze kuba mu bihe bya Pasika. Ni mu rwego rwo gukangurira abantu gukoresha iyi serivisi tukareba abohereje amafaranga menshi bagahembwa. Aba bishimye kandi natwe turabyishimira kuko tuba tugomba gusangira ibyiza n’abakiliya bacu.”
Yakomeje ashishikariza abantu bose kugana Ecobank kuko yashyize imbere guha abayigana serivisi nziza.
Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.
Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.






Amafoto: Nezerwa Salmon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!