00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku rugamba rwasize M23 ifashe Goma

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 March 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025 nyuma yo gutsinda ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugamba rwatangiriye i Sake muri teritwari ya Masisi.

Mbere yo kwinjira mu mujyi wa Sake mu gitondo cya tariki ya 23 Mutarama, M23 yari imaze umwaka mu misozi iwukikije. Aha hantu habereye imirwano ikomeye yapfiriyemo Gen Maj Peter Cirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umusirikare wa Afurika y’Epfo uri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) yatangarije ikinyamakuru Sunday Times ko muri icyo gitondo, M23 yafashe ikigo cy’ingabo za RDC cyari i Sake.

Yagize ati “Ubwo abasirikare bacu babaga i Sake babyukaga muri icyo gitondo, M23 yari yamaze gufata ikigo cya FARDC. Abantu bacu bari bafungiwe hagati muri Sake, bityo turabatabara.”

Yasobanuye ko tariki ya 24 Mutarama, abacancuro b’Abanyaburayi bari basanzwe bakoresha indege zitagira abapilote, bagiye kureba ingabo za SADC ziri i Goma, bazimenyesha ko ingabo za RDC zemeye gushyikiriza M23 ikibuga cy’indege cyaho, zitarwanye.

Ati “Bari bahangayitse. Bari kumwe na Wazalendo. Abacancuro batubwiye ko FARDC yemeye guha M23 ikibuga cy’indege cya Goma, itababwiye cyangwa ngo ibibwire Wazalendo. Bumvise ko basizwe mu bibazo, bari bafite ubwoba bw’ubuzima bwabo, ariko bavuze ko M23 yabasezeranyije kunyura mu Rwanda mu mahoro.”

Uyu musirikare yatangaje ko ibyo we na bagenzi be bari babonye mbere, byacaga amarenga ko ingabo za RDC zititeguye guhanganira na M23 ku kibuga cy’indege cya Goma.

Ati “Ibi byahuraga n’ibyo twiboneraga. Kuri uwo wa Gatanu, twabonye FARDC batangiye kuva i Goma. Ntacyo bigeze batubwira cyangwa ngo bakibwire abayobozi bacu. Twabonye amakamyo akura abantu i Goma, ntitwatahura ibyari birimo kuba. Nyuma, twabonye Wazalendo batangiye guhurira ku kigo [cyacu] mu matsinda mato mato.”

Abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo bari barakaye, nk’uko uyu musirikare yakomeje abisobanura, kuko batumvaga uburyo ingabo za RDC zakwemera gutanga ikibuga cy’indege cya Goma.

Yagize ati “Kubera ko FARDC yatanze ikibuga cy’indege cya Goma itababwiye, biyemeje kurwanira ikigo cyari ku kibuga cy’indege. Wumvaga amasasu mu mpande zidukikije. Twatekerezaga ko ari M23. Ariko M23 yari yavuze ko igiye gufata ikibuga cy’indege. Bavuze ko General ku rwego rw’akarere wa FARDC yabijeje ko batari burwane.”

Umusirikare wa Afurika y’Epfo yatangaje ko mu gihe Wazalendo bari bakomeje gushinga ibirindiro mu mpande zikikije ikigo cyabo, bamwe mu basirikare ba RDC na bo bari bakomeje kubahungiraho.

Ati “Nagiye ku rupangu. Hari abasirikare ba FARDC basaba kwemererwa kwinjira. Bashakaga gutanga intwaro zabo, bagahunga. Bavugaga ko Colonel wabo yabagurishije. Twababwiye ko tutakwakira intwaro zabo, ko bajya kuri Loni.”

Uyu musirikare yasobanuye ko abarwanyi ba Wazalendo bari bakikije ikigo cyabo bageze mu bihumbi, kandi ko uburyo barasagamo, bari bameze nk’abashobora kwerekeza imbunda ku basirikare ba SADC kuko bumvaga ko na bo babagambaniye.

Ati “Wazalendo bateraniye hanze y’ikigo cyacu bageze mu bihumbi. Bari baturakariye ndetse na FARDC, batekereza ko twabagurishije. Uburyo barasagamo intwaro zabo bwatumye dutekereza ko bagiye kudutera. Bamwe muri FARDC batangiye kurambika intwaro n’impuzankano ku marembo ubwo bahohoterwaga na Wazalendo.”

Yasobanuye ko Wazalendo batangiye gushinga intwaro nini zirimo za Mortier 120mm iruhande rw’ikigo cya SADC, bisa n’aho bagamije kugira ngo nibarasa, M23 itekereze ko iri kurwaswaho n’abasirikare bo muri Afurika y’amajyepfo.

Mu masaa moya y’igitondo, nk’uko uyu musirikare yakomeje abisobanura, ni bwo Wazalendo yarashe isasu rya mbere rya Mortier 122mm mu cyerekezo cy’u Rwanda, yibwira ko abarwanyi ba M23 ari yo baturukaga.

Ati “Ubwo amasasu yo gusubiza yaratangiye, bombe imwe mu za mbere igwa ku itsinda rya FARDC ku marembo. Kari akavuyo gateye ubwoba. Twese twarirutse turihisha, amabombe atangira kugwa nk’imvura. Ubwo twagiye mu ntambara.”

Uyu musirikare yatangaje ko imirwano y’abasirikare ba Afurika y’Epfo na M23 yamaze igihe kiri hagati y’amasaha atatu n’ane, kandi ko ubwa mbere bashoboye gusubiza inyuma aba barwanyi, gusa bagaruka ari benshi ku nshuro ya kabiri.

Yagize ati “Twahanganaga n’igitero cy’abaturusha umubare, ariko twatangiye no kubona Wazalendo barasa mu Rwanda. Ntabwo nabonye isasu rituruka mu Rwanda.”

Ku nshuro ya kabiri ni bwo M23 yafunze ikibuga cy’indege cya Goma nk’uko uyu musirikare yabisobanuye. Muri uwo mwanya, abasirikare bo muri Afurika y’amajyepfo babonye ko bitashoboka ko bongera kubona ibiribwa cyangwa amasasu kuko ari ho byanyuraga.

Ati “Nta kuntu twari kongera kubona ibiribwa cyangwa amasasu iyo dukomeza kurwana. Ubwo M23 yagarukaga ahagana saa sita cyangwa saa saba z’amanywa, yanesheje Wazalendo. Iyi mirwano yamaze amasaha agera kuri ane, saa kumi n’imwe z’umugoroba yari yarangiye.”

Uyu musirikare yagaragaje ko na bagenzi babo babagambaniye kuko abasirikare babo badasanzwe, abo muri Tanzania na Malawi bamanitse ibitambaro by’umweru nk’ikimenyetso cy’uko batiteguye kurwanya M23.

Ati “Ku munsi wakurikiyeho, twaratunguwe ubwo twumvaga ko abasirikare badasanzwe bacu, aba Tanzania na Malawi, bose bazamuye ibitambaro by’umweru mbere y’urugamba. Ni twebwe gusa abo ku kigo cyacu tutamenyeshejwe ibyabaga, rero ni twebwe gusa twarwanaga.”

Mu mpera za Mutarama 2025, abasirikare bo muri SADC bahungiye mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye biherereye i Goma na Sake, aho bagenzurwa n’abarwanyi ba M23.

Abakuru b’ibihugu byo muri SADC tariki ya 13 Werurwe bafashe icyemezo cyo gucyura izi ngabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri RDC, nyuma y’aho bigaragaye ko badashobora kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Bagaragaje ko bashyigikiye imyanzuro irimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi, korohereza ibikorwa by’ubutabazi n’ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’impande bishyamiranye zirimo M23.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, n'abandi barwanyi ubwo bari bamaze gufata ikibuga cy'indege cya Goma
Ingabo za RDC zataye ibikoresho bitandukanye ku kibuga cy'indege cya Goma
Ingabo za Afurika y'Epfo zarwanye na M23, nyuma zimanika amaboko ubwo zamenyaga ko ikibuga cy'indege cyafashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .