Uyu mujyi uzwiho kugira inganda zikomeye ziganjemo izikora imodoka, ucumbiye ibigo byubatse izina birimo n’icya Changan Automobile, kuri ubu gifatwa n’intangarugero mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ufite ibigo by’ikoranabuhanga ibihumbi 70, muri byo hakabamo iby’ikoranabuhanga rihanitse birenga ibihumbi umunani.
Ku Rwanda rushyize imbere ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye, Chongqing yaba umufatanyabikorwa mwiza mu kugera ku iterambere ry’ibikorwaremezo no kuzamura ubukungu hashingiwe ku ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Chongqing Ku wa 07 Werurwe 2025 mu nama yahuje abayobozi bawo yabaye ku ruhande rw’Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, bwatangaje ko amarembo yabo afunguye kugira ngo bafatanye n’ibihugu bya Afurika kugera ku iterambere.
Umuyobozi wa Chongqing, Hu Henghua, yatangaje ko bwifuza ko imikoranire yabwo na Afurika yashinga imizi, by’umwihariko mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi, ubwikorezi rusange no gushyiraho ibikorwaremezo by’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ibi bihura n’intego z’u Rwanda dore ko hatangijwe amavugurura ya politiki y’imiturire n’amabwiriza ajyaye n’imiturire.
Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko Abanyarwanda batuye mu midugudu bagombaga kuva kuri 61% mu 2017 bakagera kuri 80% mu mwaka wa 2024 ariko byagaragaye ko ubu abatuye mu midugudu no muri site zateguwe neza babarirwa muri 65%, bityo hakaba hagikenewe izindi mbaraga.
Ikindi ni uko ubu Guverinoma y’u Rwanda ifite politiki yo kugabanya imodoka zikoresha lisansi na peteroli, yorohereza abagura imodoka za hybrid n’izikoresha umuriro w’amashanyarazi gusa.
Impamvu ntayindi ni ukurengera ikirere binyuze mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere n’ubushyuhe bukabije.
Bitewe n’ubwiyongere bw’izi modoka mu Rwanda hakenewe ibikoresho bifasha gushyiraho ibikorwaremezo byagenewe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi cyangwa ibya hybrid.
Hakenewe kandi gahunda zo kongerera abantu ubumenyi ku bijyanye n’imigenzurire y’izi modoka kuko ziba zifite umwihariko mu miterere yazo.
Ikindi gikwiye gutekerezwaho ni ugushyiraho gahunda zo gukora imodoka imbere mu gihugu, gushyiraho inganda zikora za batiri cyangwa gahunda zo kuhageza ibikorwa byo kuzihateranyiriza.
Ibi byose bikubiye mu byo Umujyi wa Chongqing witeguye guherekezamo u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika muri rusange.
Mu 2024, mu Bushinwa hagurishirijwe imodoka z’amashanyarazi n’iza hybrid miliyoni 12,87. Muri zo, 953.200 zakorewe mu Mujyi wa Chongqing.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!