00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agrishow 2024: Banki ya Kigali yahembwe nk’umufatanyabikorwa mwiza

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 10 August 2024 saa 06:19
Yasuwe :

Banki ya Kigali yahawe igihembo nk’ikigo cy’imari cyabaye umufatanyabikorwa mwiza mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryari rimaze iminsi 10 ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo ‘Agrishow 2024’.

Ni igihembo BK yashyikirijwe ku itariki ya 9 Kanama 2024, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ngarukamwaka ritegurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, MINAGRI, ryari ribaye ku nshuro ya 17.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse yavuze ko banki z’ubucuruzi mu buhinzi n’ubworozi ziri kuba abafatanyabikorwa beza kandi MINAGRI ishaka kwagura imikoranire na zo kugira ngo abaturage bakomeze koroherwa no gushora imari muri izo nzego.

Umuyobozi w’Agashami k’Ishoramari mu Buhinzi n’Ubworozi muri BK, Hakorimana Theophille wanashyikirijwe igihembo mu mwanya w’Umuyobozi Mukuru, yavuze ko ari iby’agaciro cyane kandi bibateye ishema kuba MINAGRI yabahaye igihembo.

Yagize ati “Nka BK twishimiye igihembo twahawe mu gusoza iri murikabikorwa kuko twashyize ingufu nyinshi mu buhinzi kugira ngo tuzamure Abanyarwanda cyane ko abarenga 60% ni bwo bakora. Iri murikabikorwa twariteye inkunga ribasha kugenda neza kandi tubona byaratumye rigera ku ntego kuko ryaritabiriwe cyane.”

“Muri iri murikabikorwa harimo abasanzwe ari abakiriya bacu kandi twahungukiye n’abandi twatangiye kuganira ku mikoranire ku buryo twabafasha kuzamura umusaruro wabo kugira ngo ubashe guhaza isoko ry’Igihugu”.

Hakorimana yongeyeho ko BK yabashije kumurikira abahinzi n’aborozi serivise z’inguzanyo zigenewe amakoperative akora ubuhinzi, atunganya amata n’akora ubutubuzi bw’imbuto, aho bashobora kuyaha inguzanyo itagira ingwate igeze kuri miliyoni 50 Frw ku bufatanye n’Umushinga witwa USAID Hinga Wunguke.

BK kandi ifite serivise nyinshi z’inguzanyo igenera abahinzi n’aborozi harimo iz’umwihariko ku iha ab’ikawa mu ntangiriro y’igihembwe, inguzanyo zo kugura ibikoresho byo mu buhinzi n’ubworozi, inguzanyo zitagira ingwate zigenewe abagore kugeza kuri miliyoni 15 Frw n’izindi nyinshi.

Iyi banki itangaza ko muri iri murikabikorwa yabashije gufungurira konti nshya abakiriya barenga 100 ndetse ubu ikaba ifite abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 100 bakorana nka banki ifite ishami ry’ishoramari mu buhinzi mu Rwanda.

Bigaruka Faustin ushinzwe ishami ryo kwegereza abahinzi serivise z’imari mu mushinga wa USAID Hinga Wunguke yavuze ko bishimiye kuba ibigo bine by’ubuhinzi batera inkunga biri mu byahembwe harimo n’ibihabwa inguzanyo binyuze mu bufatanye uyu mushinga ufitanye na BK.

Kuba BK yarafunguye ishami ry’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi rifite abakozi bagera kuri 20 byatumye yongera ishoramari mu buhinzi, aho izashoramo miliyoni 150$ mu myaka itanu iri imbere.

Ibi byatumye BK ibasha no kwegera abahinzi baciriritse ibafasha kuzamura ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro wabo kandi babasha kuwucuruza ukababyarira inyungu.

Hakorimana Theophille yavuze ko bibateye ishema kuba MINAGRI yahaye igihembo BK
Umuyobozi w’Agashami k’Ishoramari mu Buhinzi n’Ubworozi muri BK, Hakorimana Theophille ni we washyikirijwe igihembo mu mwanya w’Umuyobozi Mukuru
Ibigo bikorana na BK binyuze mu bufatanye ifitanye na USAID biri mu byatsindiye ibihembo
Stand ya BK muri iri murikabikorwa iri zaganwaga cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .