Umunsi baganiriyeho, ni na wo Rusesabagina yiyemereye imbere y’urukiko ko yagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa FLN, umutwe wakoze ibyaha ku butaka bw’u Rwanda binyuze mu bitero wagabye bigahitana abaturage b’inzirakarengane.
Kuba ikinyamakuru nka CNN cyakora ikiganiro ku rubanza nk’urwa Rusesabagina nta kibazo kirimo ndetse n’ibindi binyamakuru byagiye bibikora, ariko igiteye inkeke ni uburyo icyo kiganiro cyakozwemo n’amahitamo yakozwe hatoranywa Sundaram, umugabo uzwiho ubutekamutwe butandukanye.
Muri icyo kiganiro, ibiteye inkenke ni byinshi. Yaba Amanpour na Sundaram, bose baganiraga bagaragaza ko Rusesabagina ari umwere, atakabaye yarafashwe ndetse ngo n’uburyo yafashwemo batabwemera. Kuri bo, ntiyakabaye ari i Kigali ari kubazwa ibyaha byakozwe n’umutwe yashinze akanawutera inkunga .
Hari aho Amanpour agereranya Perezida Paul Kagame na Rusesabagina, avuga ko bose ari abantu bagiye bahura n’abanyacyubahiro bakomeye hirya no hino ku isi. Akomeza abaza Sundaram uburyo Perezida Kagame ashimirwa kuba yarateje imbere igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaba yibasira abatavuga rumwe na we.
Sundaram yahise atesha agaciro ibyo Perezida Kagame ashimirwa kugeza ku gihugu, maze ashimangira ko n’abandi babigeraho, ngo ahubwo u Rwanda rushobora kumenekamo amaraso nkuko byagenze mu 1994.
Yagize ati “Uyu munsi bari mu bihe ubugizi bwa nabi nanone bushobora kongera kuba. Abanyagitugu benshi bubaka amashuri, ibitaro, imihanda ntabwo ari umwihariko ku Rwanda. Ariko ibiranga abanyagitugu ni ugusenya inzego za demokarasi ngo bizere ko bafite umutekano, kandi abanyagitugu benshi bakurikirwa n’ubugizi bwa nabi n’imvururu.”
Uretse kuvuga gutyo gusa, nta kimenyetso na kimwe Sundaram yigeze agaragaza cyerekana ko mu Rwanda hashobora kuba izo mvururu avuga, yewe n’urubanza rwa Rusesabagina avuga ntaho yagaragaje ko rushobora guteza imvururu mu gihugu.
Yakomeje abazwa icyo atekereza Rusesabagina yaba yarafatiwe, aho kwibanda ku byaha ashinjwa, Sundaram yahise yinjira mu murongo umaze igihe w’abanyaburayi bashaka kugaragaza Rusesabagina nk’intwari.
Ati "Nkeka ko biri kuba kubera ko Rusesabagina ari icyamamare kandi yubashywe ndetse no kubw’ibikorwa bye by’ubutwari muri Jenoside, arakunzwe cyane mu bahutu no mu batutsi, akaba intwari ku rwego mpuzamahanga, akaba yari ateje ikibazo Kagame, ari yo mpamvu ashaka kumucecekesha."
Sundaram kandi yahise avuga ko nta butabera Rusesabagina azabona mu Rwanda, ndetse ko no kuba ubwe yarivugiye ko afashwe neza mu Rwanda ngo ari uko bari bamuhagaze hejuru bamutegeka ibyo avuga.
Ku muntu uzi neza Sundaram n’uburyo nta kintu na kimwe cyiza ajya avuga ku Rwanda, ntabwo yatangazwa n’ibyo yavugiye kuri CNN, ahubwo yatangazwa n’uburyo ikinyamakuru nka CNN cyemerera umuntu nkawe kuza gutanga amakuru ku rubanza ruri kubera mu Rwanda.
Byongeye si umunyamategeko, ngo wenda abe yifashishije ingingo cyangwa ingero zumvikanisha ibyo avuga.
Anjan Sundaram azwi ku gitabo yanditse yise “Bad News: Last Journalists in a Dictatorship” (Ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye “Inkuru mbi: Abanyamakuru ba nyuma bo ku ngoma y’igitugu”) aho avuga ko mu Rwanda Guverinoma nta mwanya iha itangazamakuru, ko nta bwinyagamburiro rifite ndetse ko abakora uyu mwuga babayeho mu bwoba bukabije.
Ni igitabo bwa mbere cyamaganwe n’abo avuga ko bamuhaye ubuhamya, kuko bagaragaje ko yababeshyeye akavuga ibyo batamubwiye.
Sundaram akunze kugaragara mu biganiro by’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda birimo n’abakorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa, ndetse bivugwa ko uwo mutwe w’iterabwoba ujya unamuhemba kugira ngo asebye u Rwanda.
Kimwe n’abandi banyamakuru mpuzamahanga ku rubanza rwa Rusesabagina, Amanpour yaguye mu mutego w’abafata Rusesabagina nk’intwari, nk’umuntu wahohotewe, muri make utaragombaga gutabwa muri yombi nubwo yaba akekwaho ibyaha.
Amanpour na Sundaram mu kiganiro cyabo ntaho bakomoza ku kuba Rusesabagina nawe ubwe yiyemerera kuba yarashize umutwe w’iterabwoba. Icy’uko yagiye aha amafaranga FLN ntibakivuga, icyo bibandaho ni ukugaragaza uburyo mu Rwanda nta wakwizera ubutabera, nyamara bizwi neza ko hari ibihugu bitandukanye by’i Burayi byagiye byohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bikomeye nka Jenoside, kandi bagahabwa ubutabera.
Abo banyamakuru bombi iminota hafi ya yose y’ikiganiro, bayimaze bafata ibyaha bya Rusesabagina washinze ndetse agatera inkunga umutwe wamennye amaraso, bikagerekwa kuri Leta y’u Rwanda yamutaye muri yombi ngo adakomeza ibikorwa by’iterabwoba.
Yaba Amanpour, yaba Sundaram, bombi bari mu birometero birenga ibihumbi bitanu uvuye mu Rwanda. Ibyo bavuga ku rubanza rwa Rusesabagina ni amakuru bombi basoma mu binyamakuru, nta n’umwe uzi ibibera mu rukiko, ndetse ntibanazi aho urubanza rugeze.
Ikindi gitangaje ari nacyo cyabaye ku binyamakuru mpuzamahanga, ni uburyo nta n’umwe nibura ukora ubushakashatsi buto kuri Internet ngo yirebere cyangwa yiyumvire amagambo Rusesabagina yagiye atangaza, avuga ko agiye kugaba ibitero ku Rwanda ari nabyo byahitanye inzirakarengane.
Ikiganiro cya Amanpour na Sundaram cyateye umujinya umuntu wese ushyira mu gaciro, uzi n’ukuri kw’ibyo Rusesabagina ashinjwa, ariyo mpamvu abantu ku mbuga nkoranyambaga bari kwibasira Amanpour, bamwereka ko nk’umunyamakuru w’umunyamwuga atari akwiriye gukora ikiganiro kibogamye nk’icyo.
Ubusanzwe Amanpour ntabwo amenyerewe mu kugira umurongo wibasira u Rwanda. Mu biganiro bye kenshi agendera kubyo aba yateguriwe aho aba avuga ku bintu bitandukanye biba biri kuba hirya no hino ku isi ariko agashyiramo ubunanaribonye nk’umunyamakuru. Igitangaje ariko ni uburyo ikiganiro yakoze kuri uyu wa Gatanu kitari kijyanye n’ibiri kuba koko mu rubanza rwa Rusesabagina, ahubwo cyari cyuzuyemo ibyo we na Sundaram batekereza.
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bahise batangira kwandika banenga uburyo ikiganiro cya Amanpour cyagenze.
Nka Yolande Makolo yanditse ati "Ese Amanpour, abagutunganyiriza ikiganiro baba bakurikirana amakuru? Wemereye umutekamutwe kubeshya mu kiganiro cyawe, akingira ikibaba Rusesabagina, umuntu wiyemereye ko yateye inkunga umutwe witwaje intwaro ukica ukanashimuta abanyarwanda.”
Perezida Kagame yahise yandika kuri ubwo butumwa bwa Yolande, nawe agaragaza ko icyo kiganiro giteye isoni.
Yagize ati “Ese utekereza ko bamwe muri aba bantu bagira isoni? Ni abirasi gusa, babogama.”
Hello @camanpour - do your producers keep up with the news? You've just allowed a fraudster to bloviate on your show & defend Rusesabagina, a self-declared funder of an armed militia that killed & abducted Rwandan villagers. https://t.co/pP6FLICAnD
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 25, 2020
You think some of these pple have any shame ...!!??? Only arrogance and double standards!!!
— Paul Kagame (@PaulKagame) September 25, 2020
Jean de Dieu Ndaruhuye yagize ati “Hahahah iyo biza kuba Bin Laden avuga ko yashinze Al Qaeda, ariko agahanaka ko nta ruhare yagize mubyo uwo mutwe wakoze, ese abanyamerika cyangwa umuryano mpuzamahanga bari kubyemera cyangwa nuko ari u Rwanda? Inzirakarengane za Nyungwe na Nyabimata zitegereje ubutabera.”
Imyitwarire yagaragajwe na Amanpour na Sundaram, ni ibintu bimaze kuba akarande ku itangazamakuru mpuzamahanga, iyo rigeze ku Rwanda ribitangaza mu buryo bugoramye.
Inkuru ya Rusesabagina niyo ngingo imwe yanditswe n’itangazamakuru mpuzamahanga ku Rwanda uyu mwaka, ariko nk’ibisanzwe iyo bigeze ku Rwanda bandika buri gihe bagendeye mu murongo w’abarunenga. Nubwo bigenda bihindura isura gahoro gahoro kubera ko ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho byivugira, ariko n’iyo bageze no ku byiza ntibaburamo kuzanamo amagambo asezereza.
Nk’umwaka ushize, hari ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na n’umunyamakuru Catherine Nicholson wa France24. Muri icyo kiganiro, hari harimo na Komiseri ushinzwe ubutwererane n’iterambere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Neven Mimica.
Icyo gihe umunyamakuru yakomeje atsindagira abaza Mimica impamvu u Rwanda rudahagarikirwa inkunga kandi ruvugwamo guhonyora uburenganzira bwa muntu, Mimica ashimangira ko u Rwanda ari urugero mu bintu bitandukanye, ari nabyo bagenderaho baruha inkunga.
Ntibyaciye kabiri RFI yahise yandika inkuru kuri icyo kiganiro, ariko ivuga ibihabanye n’ibyakivugiwemo aho bafashe ibyavuzwe na Perezida Paul Kagame wasabye u Burayi guhagarika kwishyira aheza mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ibyita ko yabwiraga Neven Mimica, kandi atari ko byagenze kuko yabwiraga umunyamakuru wari wagaragaje ukubogama mu mibarize ye, ari nayo myumvire benshi mu banyaburayi bafite.
Hari n’abanyamakuru bamaze gufata umurongo wo kurwanya u Rwanda ku mugaragaro mu byo rwaba rwakoze byose. Abo barimo nka Sonia Rolley wa RFI, Peter Verlinden ukorera VRT mu Bubiligi n’abandi.
Wondering why western media has been hiding some critical information on Rusesabagina's arrest?
3 of them:
1 Rusesabagina was under FBI investigation since 2000s
2 He publicly declared armed war against Rwanda
3 Hotel Rwanda story was fake!
Part 2⤵️ pic.twitter.com/ZLaDA8h7eJ— Serial Tweeper🕷 (@serialTweeper) September 25, 2020
Christiane,
Don't mislead your audience & be the judge and party.Can Rusesabagina deny the chief's responsibility?@afpfr pic.twitter.com/SMJ7cMIHWy— Atty. NSENGI. Vianney (@vnsengi) September 26, 2020
Hahahah if its Bin Laden saying he formed and founded Al-Qaeda but he disclaim its attrocities. Can this be believed by the Americans or International Community or it only applys to Rwanda. Victims in Nyungwe and Nyabimata are waiting for justice
— Jean de Dieu Ndaruhuye (@NdaruhuyeJado) September 25, 2020
That's The so called" modern civilised Media Houses and personalities" where others are researching on the real Rusesabagina,others are twisting the real image of the Criminal.
— NKOTANYI Francis B (@BAYINGANAF) September 26, 2020
He was always a hero ONLY in their fictitious depiction of what transpired in Hotel des Milles Collines in Kigali during the 1994 Genocide against Rwanda's Tutsi. The reality of his actions and the way they were presented in that film were as different as night and day.
— Mwene Kalinda (@KalindaMwene) September 26, 2020
Real #PaulRusesabagina . pic.twitter.com/S9VtKikTZq
— Aminadab Ndayisenga (@aminallyly13) September 25, 2020
Yego .. they’ve been bloviating about us for 30 years#SomeoneTellAmanpour
— Jeanine Munyeshuli (@awozdeya) September 25, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!