00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahenge kaheze mu nzozi: Ababarirwa muri miliyoni bahunze imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 December 2024 saa 10:15
Yasuwe :

Ubwo intumwa z’u Rwanda, iza Angola n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriraga i Luanda tariki ya 30 Nyakanga 2024, zigafata umwanzuro w’uko guhera tariki ya 4 Kanama 2024 habaho agahenge hagati y’impande zishyamiranye, icyizere cy’amahoro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyari cyagarutse.

Uyu mwanzuro washoboraga guhagarika intambara imaze imyaka itatu hagati y’ingabo za RDC zifatanya n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa M23, abahunze ingo zabo bagataha, bagasubukura ibikorwa bibateza imbere birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.

Ni umwanzuro washimwe n’amahanga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageragaje guhuza impande zishyamiranye, ariko kuwubahiriza ntibyamaze igihe kuko imitwe ya Wazalendo na FARDC byagabye ibitero byinshi ku birindiro bya M23, bigamije kuyambura ibice yafashe muri iyi ntara.

Iyo FARDC na Wazalendo bigaba ibitero ku birindiro bya M23, bisobanura ko biri kurasa ku mwanzi w’umunyamahanga, nyamara raporo nyinshi zirimo iz’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zemeza ko ari Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwa bene wabo batoterezwa mu burasirazuba bwa RDC.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira, IOM, rigaragaza ko abaturage bakomeje guhunga ibice biberamo imirwano muri terirwari zitandukanye z’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Raporo ya IOM yo kuva tariki ya tariki ya 10 Ukwakira n’iya 30 Ugushyingo 2024 igaragaza ko ihuriro ry’ingabo za RDC ryarwaniye na M23 cyane cyane muri teritwari ya Lubero, Walikale, Rutshuru na Masisi.

Urugero, hari imirwano yabereye hagati ya Kalembe na Pinga muri Walikale kuva tariki ya 24 Ukwakira kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2023, yatumye abaturage benshi bahunga berekeza muri Kisimba, Ihana na Bashali-Mokoto muri Masisi.

Mu gace ka Tongo, Bambo na Bishusha muri teritwari ya Rutshuru na ho habaye imirwano muri ibi bihe, yatumye abaturage benshi bahungira mu bice bizeye ko birimo umutekano.

Imibare ya IOM igaragaza ko kugeza tariki ya 30 Ugushyingo 2024, abantu 1.945.902 bahunze imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru, bose bibumbiye mu miryango 439.446.

Mu bahunze, 1.135.975 bangana na 58% ni ab’igitsinagore, 809.927 bangana na 42% ni ab’igitsinagabo. Muri aba bose, harimo abana 353.045 bari munsi y’imyaka itanu.

Kuva tariki ya 2 Ukuboza kugeza ku ya 8 Ukuboza 2024, imirwano yarakomeje hagati y’ingabo za RDC, ihuriro Wazalendo n’umutwe wa M23, cyane cyane mu bice byo muri Lubero birimo Mathembe, Kaseghe na Alimbongo. Iri huriro na bwo ryashakaga kwambura M23 ibice igenzura.

Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bari batuye muri ibi bice bahunga, berekeza ahatekanye nka Kirumba ndetse no mu mujyi wa Butembo. Ubuzima bwabo buri mu kaga kuko ntibabona ibibatunga buhagije, serivisi z’ubuvuzi na zo ntiziberaho uko bikwiye.

Biteganyijwe ko tariki ya 15 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola bazahurira i Luanda, baganire ku buryo amahoro yaboneka mu buryo burambye mu burasirazuba bwa RDC.

Muri ibi biganiro bizitabirwa n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, abakuru b’ibihugu bazaganira ku ngingo z’ingenzi zirimo ihagarikwa ry’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru no gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

IOM igaragaza ko abantu miliyoni 1,9 bari barataye ingo zabo muri Kivu y'Amajyaruguru bitewe n'imirwano
Abahunze muri Kivu y'Amajyaruguru babayeho nabi kuko ntibabona ibiribwa n'ubuvuzi bihagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .