Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko indege y’ubwikorezi ya IL-76 yavuye ku birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo zirwanira mu kirere bya Pretoria, yerekeza i Lubumbashi muri RDC inshuro eshanu hagati y’itariki 30 Mutarama na tariki 7 Gashyantare 2025.
Umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi, abadipolomate batatu na Minisitiri wo mu gihugu cy’akarere, bemeje ko iyi ndege yajyanye muri RDC abasirikare ba Afurika y’Epfo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare.
Umudepite Chris Hattingh wo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare iyi ndege yajyanye i Lubumbashi bari hagati ya 700 na 800.
Ati “Twamenye ko abasirikare bari hagati ya 700 na 800 bajyanywe i Lubumbashi.”
Depite Hattingh unasanzwe ari Umuvugizi w’ishyaka DA (Democratic Alliance) mu rwego rwa gisirikare, yatangaje ko bigoye kumenya impamvu aba basirikare boherejwe i Lubumbashi kuko Inteko Ishinga Amategeko itamenyeshejwe iki gikorwa.
Ibi biro ntaramakuru byasobanuye ko byavuganye n’Umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, avuga ko nta makuru afite y’iyoherezwa ry’abasirikare i Lubumbashi. Uwa RDC na we yasubije ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane.
Afurika y’Epfo ifite ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zifatanya n’iza RDC kurwanya M23 binyuze mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) n’ubw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Ubwo abasirikare ba Afurika y’Epfo bari bahanganiye na M23 mu mujyi wa Sake, uwa Goma no mu nkengero zayo, yapfushije 14, abandi benshi barakomereka. Abo bamaze kuvanwa i Goma bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye, baracyurwa.
Hari abandi basirikare ba Afurika y’Epfo bakiri mu kigo cyabo i Goma, barindiwe umutekano na M23 kuva uyu mujyi tariki ya 27 Mutarama 2025. Babuze uko bataha kuko ikibuga cy’indege cya Goma bakabaye bakoresha, cyafunzwe n’uyu mutwe witwaje intwaro.
Abanyapolitiki bo muri Afurika y’Epfo bakomeje kotsa Leta igitutu, bayisaba gukora ibishoboka igacyura aba basirikare.
Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi yashinje Perezida Cyril Ramaphosa kubeshya abaturage ko bagiye kubungabunga amahoro, nyamara baragiye guhangana n’abarwanyi bafite ubumenyi buhambaye bw’intambara.
Malema umaze imyaka myinshi atitiza ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yagize ati “Ubutumwa buzwi nka SAMIDRC twabwiwe ko ari ubwo kubungabunga amahoro, ariko ukuri ni uko abasirikare bacu batari kubungabunga amahoro hariya, bari ku rugamba, barwana n’abarwanyi ba M23 bafite intwaro n’amayeri bihambaye.”
Iki gitutu cyaturutse impande n’impande, cyatumye Perezida Ramaphosa atangaza ko azacyura aba basirikare. Ibyo yabishimangiye ubwo abakuru b’ibihugu byo muri SADC n’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bari bamaze kwanzura ko imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC igomba guhagarara, Leta ya RDC ikaganira na M23.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ronald Lamola, ku wa 10 Gashyantare 2025 yatangarije abadepite ko haba hakiri kare ko Afurika y’Epfo icyura ingabo zayo ziri muri RDC, ahubwo ko yakabaye itegereza amahoro n’umutekano bikabanza kugaruka mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo yasaranganyijwe amashyaka menshi bitewe no gutakarizwa icyizere kwa ANC ya Ramaphosa, ibitekerezo ni byinshi. Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi n’Umuco, Gayton McKenzie, we yabwiye abadepite ko Leta yabo ikwiye kohereza abandi basirikare muri RDC kugira ngo bihorere kuri M23 “yishe bagenzi babo”.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!