Iki gisirikare kizwi nka SANDF cyatanze aya makuru nyuma y’aho abasirikare bacyo 129 bakomerekeye bikomeye muri iyi mirwano bageze muri Afurika y’Epfo mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025.
Cyagize kiti “SANDF iremeza ko abasirikare bakomeretse bikomeye, bakeneye ubuvuzi bwihuse, bamaze kugera mu rugo bavuye muri RDC kandi bazahabwa ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru. Abandi bazagera muri Afurika y’Epfo muri iki cyumweru.”
Aba basirikare barimo ababuriye ingingo z’umubiri zirimo amaguru muri iyi mirwano, batahanye n’abandi 40 ba Malawi na 25 ba Tanzania na bo bakomeretse bikomeye.
Banyuze ku mupaka w’u Rwanda i Rubavu, babifashijwemo n’Umuryango w’Abibumbye wabatije imodoka, bakomereza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Aba basirikare babaga mu bigo bya Loni mu nkengero z’umujyi wa Goma na Sake mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bari bacungiwe umutekano n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Hari abandi barenga 1000 bakiri muri ibi bigo hamwe n’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro. Na bo M23 iracyabacungira umutekano.
M23 iherutse gutangaza ko aba basirikare bahoze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bagomba gusubira iwabo, bakareka kwivanga mu ntambara yo muri RDC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!