Afurika izahomba miliyari 37 z’amadolari yoherezwaga n’abaturage bayo baba ku yindi migabane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Banki y’isi yatangaje ko amafaranga abanyafurika baba ku yindi migabane bohererezaga imiryango yabo azagabanyukaho 23 %, ni ukuvuga hafi miliyari 37 z’amadolari muri uyu mwaka kubera icyorezo cya coronavirus.

Banki y’Isi ivuga ko ari ryo gabanyuka rikomeye rizaba ribayeho mu gihe ayo mafaranga hari benshi yafashaga muri Afurika.

Impamvu yo kugabanyuka kw’ayo mafaranga, ni ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus aho bamwe mu banyafurika bari bafite akazi mu mahanga batagikora abandi guhembwa bikaba bigoye kubera coronavirus.

Ku rwego rw’isi, biteganyijwe ko amafaranga abenegihugu baba ku yindi migabane boherezaga mu bihugu baturutsemo azagabanyukaho miliyari 445 z’amadolari.

Muri raporo ya Banki y’isi hagaragaramo ko nubwo ayo mafaranga azagabanyuka, muri Afurika kuyohereza bigihenze cyane kuko igiciro cyo kohereza gishobora kugera kuri kimwe cya gatatu cy’amafaranga yoherejwe.

Ibihugu byakira amafaranga menshi yoherezwa n’abaturage babyo baba mu mahanga ku isonga haza u Buhinde bwoherezwamo miliyari 79 z’amadolari, u Bushinwa bwoherezwamo miliyari 67, Mexique yoherezwamo miliyari 36 z’amadolari, Philippines hoherezwa miliyari 34 z’amadolari naho mu Misiri hoherezwa miliyari 29 z’amadolari.

Amafaranga abanyafurika baba hanze y'uwo mugabane boherezaga azagabanyuka uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .