Nk’uko byatangajwe na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, inzobere mu gutegura ibisasu ni zo ziri kwifashishwa kuri iki kibuga cy’indege.
Ni igikorwa gica amarenga ko iki kibuga cy’indege gishobora gufungurwa vuba kugira ngo cyorohereze imirimo abatanga serivisi z’ubutabazi zigenerwa abagizweho ingaruka n’imirwano mu burasirazuba bwa RDC.
Iki kibuga cy’indege cyafunzwe tariki ya 26 Mutarama 2025 ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mbere yo gufata umujyi wa Goma.
Imiryango mpuzamahanga yasabye AFC/M23 gufungura iki kibuga cy’indege mu rwego rwo korohereza ibikorwa by’ubutabazi, ariko wasobanuye ko bitashoboka bitewe n’uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryatezemo ibisasu.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, tariki ya 11 Gashyantare yagize ati “Ibibazo tekiniki birimo ibiturika bitarategurwa n’inzira y’indege yangiritse byabaye imbugamizi yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.”
AFC/M23 yagaragaje kandi ko umunara uyoborerwamo indege na wo wangijwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ubwo ryahungaga umujyi wa Goma, rinasiga rinyanyagijemo ibikoresho bya gisirikare birimo amakamyo, indege nto n’imbunda ziremereye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!