00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yashinje Tshisekedi kugerageza kudobya ibiganiro by’amahoro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 April 2025 saa 06:45
Yasuwe :

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashinje Perezida Félix Tshisekedi kugerageza kudobya ibiganiro by’amahoro, abinyujije mu ngabo z’igihugu cye n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.

Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Mata, ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo byagabye igitero mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, bimenyekana ko icyari kigamijwe ari ukuwisubiza.

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC kandi ryagabye ibitero mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa na AFC/M23, birimo santere ya Kabamba na Katana muri teritwari ya Kabare ndetse na Burhale muri Walungu.

Abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri santere ya Kavumu, bajya gukomeza ibirindiro byabo muri ibi bice byari byagabweho ibitero. Ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo zinjiriye muri icyo cyuho, zijya gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu.

Ihuriro ry’ingabo za RDC ntiryamaze umwanya munini ku kibuga cy’indege cya Kavumu kuko AFC/M23 yazirasheho, risubira inyuma mu mashyamba ryari ryaturutsemo.

Muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, na ho habereye imirwano, cyane cyane mu bice birimo Nyabiondo, Kibanda na Kashebere, gusa yarahagaze nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za RDC risubiye inyuma.

Ku wa 15 Mata, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatemberanye n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege cya Kavumu, abagaragariza uburyo umutekano wagarutse, ibikorwa biteza imbere abaturage mu bice bigikikije bigasubukurwa.

Kanyuka yasobanuye ko igitero cyagabwe kuri iki kibuga cy’indege no mu bindi bice bigenzurwa na AFC/M23 bigaragaza umugambi Tshisekedi afite uhabanye no gushaka amahoro.

Yasobanuye ko mu ntangiriro za Mata 2025, abarwanyi babo bavuye mu mujyi wa Walikale kugira ngo ibiganiro bitaziguye hagati y’impande zombi bitangire, ariko ko ihuriro ry’ingabo za RDC ryahise riwujyamo, ryigamba intsinzi.

Yagize ati “Dukwiye kumva ko Tshisekedi adashaka amahoro. Ubwo twakuraga ingabo muri Walikale, ihuriro ry’ingabo za Tshisekedi ryarayifashe, bavuga ko batsinze intambara, badukubise. Ibi byerekana ukurenga ku gahenge gukomeje kwa Tshisekedi.”

Mu byumweru bibiri bishize, abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 batangiye ibiganiro bitaziguye bibera i Doha. Byagizwemo uruhare rukomeye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani.

Lawrence Kanyuka yatangaje ko Tshisekedi nta mahoro ashaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .