Ryatanze ubu butumwa nyuma y’aho ibiro bya Perezida João Lourenço wa Angola bitangaje ko ibiganiro bizahuza abahagariye M23 na Leta ya RDC bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025.
AFC/M23, ibinyujije ku Muvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashimiye Perezida Lourenço kuba akomeje gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro.
Kanyuka yagaragaje ariko ari ngombwa kuzirikana ko Leta ya RDC yavuze kenshi ko idateze kuganira na AFC/M23, bityo ko abarwanyi babo bakeneye igisubizo cyeruye cyerekana ko Tshisekedi yavuye ku izima.
Ati “AFC/M23 ibona ko ari ingenzi ko itsinda ry’abahuza rya Angola rishaka ibisubizo byeruye kuri izi ngingo: ko Bwana Tshisekedi agaragariza mu ruhame kandi yeruye ubushake bwo kuganira n’umuryango wacu.”
AFC/M23 yasabye Angola gushyiraho itsinda ry’abahuza rivugana n’impande zirebwa n’ibi biganiro, isobanura ko uretse amatangazo yabonye ku rubuga rwa Perezida Lourenço, nta menyesha yahawe rinyuze mu nzira ziteganywa.
Tariki ya 8 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama, banzura ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara, Leta ya RDC ikaganira na AFC/M23.
Iri huriro ryasabye Angola ibisobanuro ku buryo imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC izubahirizwa, rigaragaza ko ryiteguye kugira uruhare mu biganiro by’amahoro nk’inzira yonyine yatanga igisubizo kirambye cy’iyi ntambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!