Uru rwego ruvuguruye rwatangijwe ku mugaragaro n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Angola, u Rwanda na RDC tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Rugizwe n’abofisiye 18 bo muri Angola, batatu b’Abanyarwanda na batatu b’Abanye-Congo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rwamucyo Ernest, yaraye amenyesheje akanama kawo gashinzwe umutekano ko byari biteganyijwe ko aba bofisiye b’u Rwanda bajya i Goma muri RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 kugira ngo batangire imirimo yabo, ariko umuyobozi w’uru rwego yabasabye kuba baretse.
Yagize ati “Ndagira ngo nsobanure ko itsinda ry’u Rwanda ryagombaga kwambuka mu gitondo cy’uyu munsi, ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, ariko umuyobozi w’uru rwego, Lt Gen João Massone, yabasabye kuba baretse. Ntabwo ari uko batashatse kujyayo, ahubwo bategereje amabwiriza yo kwambuka bazahabwa n’uyu muyobozi.”
Amakuru Ambasaderi Rwamucyo yatanze anyomoza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wabwiye aka kanama ko u Rwanda rwabangamiye imikorere y’uru rwego kuko ngo rwanze kohereza aba bofisiye i Goma.
Minisitiri Kayikwamba yagize ati “Mu minsi 34 ishize, imikorere y’urwego rushinzwe ubugenzuzi yabangamiwe no kubura kw’inzobere z’u Rwanda, bitera gushidikanya ku bushake bwarwo bwo kubahiriza ibyo rwiyemeje mu biganiro bya Luanda.”
Ambasaderi Rwamucyo yasubije Minisitiri Kayikwamba ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibyo rwiyemeje byose, ubwo intumwa zarwo zahuriraga n’iza RDC na Angola mu biganiro bya Luanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!