Umwe mu bahagarariye sosiyete sivile mu mujyi wa Kolwezi mu ntara ya Lualaba, yatangarije ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi ko nubwo Grand-Katanga ari yo ifite ubukungu bwinshi mu gihugu, yo nta nyungu ikuramo.
Yagize ati “Turi intara zinjiriza igihugu ubukungu bwinshi ariko nta nyungu tubukuramo. Abaturage benshi bo muri Haut-Katanga nta mashanyarazi bafite, nta mazi meza, nta gikorwaremezo cy’umuhanda cyangwa ibitaro. Tubona umutungo usahurwa buri munsi, tukabona amakamyo wuzuyemo atambuka.”
Inzobere mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yasobanuye ko mu birombe byo muri Grand-Katanga hoherejwe abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu kugira ngo barinde umutekano wabyo n’umusaruro ujya mu maboko y’umuryango wa Tshisekedi.
Ati “Aba basirikare barinda umutekano waho n’umusaruro ujya mu maboko y’abagize umuryango wa Perezida.”
Ibirombe umuryango wa Tshisekedi ushinjwa kugenzura bisanzwe ari ibya sosiyete ya RDC ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gecamines, kandi ibikoresho byose wifashisha bivugwa ko ari ibyayo.
Iyi nzobere yagize iti “Ntacyo bashora, bakoresha abakozi basanzwemo n’imashini bibye. Abagerageje kubyanga, umutwe urinda Umukuru w’Igihugu urabahohotera. Ibi nta kindi bigamije keretse gushaka inyungu.”
Yasobanuye ko mu gihe abo mu muryango wa Tshisekedi babaga mu Bubiligi, bari abakene, ariko ubu ngo batunze za miliyari, bakorera ibirori mu ndege kandi bafite imodoka nyinshi zihenze.
Abatungwa urutoki ni umuvandimwe wa Tshisekedi, Christian Tshisekedi, umugore we Denise Nyakeru, umuhungu we Anthonny Tshisekedi, Fanny Tshisekedi, Jacques Tshisekedi, Joel Tshisekedi, Kali Kalala Tshisekedi na Jean Claude Mulumba. Bose bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!