Ubwo Guverinoma y’u Bwongereza yagiranaga amasezerano n’iy’u Rwanda bwa mbere muri Mata 2022, zari zemeranyije ko abimukira bazoherezwa i Kigali ari abo dosiye zabo z’ubusabe bwo kwimukira i Londres zitarafatirwa umwanzuro.
Byari bisobanuye ko umwimukira yari kuba mu Rwanda, akaba ari ho asabira Guverinoma y’u Bwongereza uburenganzira bwo kuba i Londres, yakwemererwa akaba yakoherezwayo, yakwangirwa, akaguma i Kigali cyangwa akajya mu kindi gihugu.
Nk’uko Sky News ibivuga, Minisitiri Cleverly yatangaje ko hashingiwe ku masezerano Guverinoma zombi zavuguruye mu Ukuboza 2023, abimukira bamaze kwangirwa kuba mu Bwongereza na bo bazoherezwa mu Rwanda, kandi ko bazafashwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Yagize ati “Abadafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza ntabwo bazemererwa kuhaguma. Dufite igihugu cya gatatu gitekanye cyiteguye kubakira, kikabafasha kongera kubaka ubuzima.”
Mu bufasha aba bimukira bazahabwa harimo kwigira ubuntu, guhabwa amahugururwa y’imirimo, guhabwa akazi ndetse no gucumbikirwa mu myaka itanu y’aya masezerano.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ahamya ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda muri Nyakanga 2024, kandi ko hari abantu bagera kuri 500 bahawe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yo kubaherekeza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!