Byitezwe ko abimukira 31 ari bo ba mbere bashobora kuza mu Rwanda.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, inzego zitandukanye mu Bwongereza zarayanenze ndetse zijyana Leta mu nkiko, zisaba ko koherezwa kw’aba bimukira mu Rwanda byaba bisubitswe gato hagategerezwa ko iki cyemezo kizabanza kuganirwaho mu buryo burambuye, igikorwa giteganyijwe muri Nyakanga.
Uruhande rwareze Leta rurimo abanyamategeko b’abimukira bashobora kuzanwa mu Rwanda ndetse na Sendika ya PCS irimo 80% by’abakozi bo ku mipaka mu Bwongereza. Harimo kandi imiryango itari iya Leta yita ku bimukira irimo Care4Calais na Detention Action.
Mu kirego cyabo, bavugaga ko Itegeko Nshinga ry’u Bwongereza ribuza ko abaturage bakorerwa iyicarubozo muri icyo gihugu, rikanabuza ko Leta yohereza abaturage mu bihugu bashobora kugirirwa nabi, aho iyi miryango ibona u Rwanda muri icyo cyiciro.
Abanyamategeko ku ruhande rwa Leta bavugaga ko ibiri kuba biri mu nyungu z’abaturage bose b’u Bwongereza, kandi ko nta gihamya gifatika cyerekana ko abaturage boherejwe mu Rwanda bazahohoterwa.
Umucamanza Justice Swift yanzuye ko nubwo ibyavuzwe n’uruhande rwifuza kuburizamo aya masezerano bishobora kuganirwaho, bidahagije ku buryo byatuma iki cyemezo kiburizwamo burundu.
Yavuze ko uruhande rwatsinzwe rushobora kujurira bitarenze ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!