00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira barenga 2000 binjiye mu Bwongereza kuva kubohereza mu Rwanda byemezwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 May 2024 saa 09:11
Yasuwe :

Ibiro bishinzwe umutekano w’imbere muri Guverinoma y’u Bwongereza byagaragaje ko kuva tariki ya 25 Mata, ubwo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yahindurwa itegeko n’Umwami Charles III, kugeza tariki ya 6 Gicurasi 2024, iki gihugu kimaze kwakira abagera kuri 2007.

Nk’uko televiziyo ITV yo mu Bwongereza yabitangaje, aba bimukira badafite ibyangombwa bari batwaye n’ubwato buto 40. Barimo 396 binjiye hagati ya tariki 4 n’iya 6 Gicurasi 2024, baturutse mu Bufaransa.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe yatangaje ko u Bufaransa buri kugorwa no gukumira aba bimukira, kuko ababatwara bari kugerageza guhindura inzira, kugeza ubwo babinjiza mu Bwongereza.

Yagize ati “Imbogamizi n’urugomo Leta y’u Bufaransa iri guhura na byo biri kwiyongera kuko amabandi abatwara mu buryo butemewe ari guhindura inzira, ahunga Leta.”

Ibiro bishinzwe umutekano w’imbere byagaragaje ko kuva tariki ya 29 Mata 2024, abimukira 1048 bavaga mu Bufaransa berekeza mu Bwongereza, bakumiriwe.

Umuvugizi wabyo yagize ati “Umubare udakwiye w’abantu bakomeje kwambuka ugaragaza neza impamvu dukwiye kohereza indege za mbere mu Rwanda vuba cyane. Dukomeje gukorana na Polisi y’u Bufaransa iri guhura n’urugomo ku musenyi mu gihe ikumira ubutaruhuka izi ngendo zigoye, zitemewe kandi zitari ngombwa.”

Hashingiwe ku mibare y’ibi biro, abimukira badafite ibyangombwa bamaze kugera mu Bwongereza mu mwaka wa 2024 bamaze kugera ku 8.674.

Abimukira 2007 ni bo bamaze kwinjira mu Bwongereza kuva Umwami Charles III yashyigikira gahunda yo kubohereza mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .