00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira 5700 bari mu Bwongereza bategujwe ko bazoherezwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 April 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bwongereza yagaragaje ko abimukira 5700 ari bo bazoherezwa mbere mu Rwanda, hashingiwe ku biteganywa n’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere no gukemura ibibazo by’abimukira yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Aba ni abageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko hagati ya Mutarama 2022 na Kamena 2023 ubwo urukiko rw’ubujurire rw’i Londres rutari rwagafashe icyemezo cyo gutesha agaciro iyi gahunda.

Ibiro bishinzwe umutekano w’imbere, nk’uko BBC yabivuze, byasobanuye ko bacumbikiwe mu mahoteli no muri za kasho, kandi bahawe amabwiriza yo kujya babimenyesha bihoraho ko bakirimo.

Gusa, ibi biro byasobanuye ko abimukira 2.143 ari bo babimenyesha ko bakiri aha hantu. Bivugwa ko hari 3.557 babuze ariko byabihakanye.

Mbere y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bemeza ko iyi gahunda igomba gushyira mu bikorwa, Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, yateguje ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu bumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere.

Sunak yasobanuye ko ikibuga cy’indege bazahagurukiraho cyateguwe kandi ko abakozi 500 bahawe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru biteguye kubaherekeza, kandi ko guverinoma iteganya guhugura n’abandi 300.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko iki gihugu cyiteguye kwakira aba bimukira, uko baba bangana kose.

Yagize ati “Uyu munsi, gutekereza ko u Rwanda ari ruto, ko tudashobora kwakira abimukira, ni ugukabya. Sinzi impamvu mu by’ukuri bikorwa. Icy’ingenzi ni uko u Rwanda rwiteguye. Icy’ingenzi ni uko amasezerano yagenewe ingengo y’imari kandi akazabonerwa amafaranga. Icy’ingenzi kurushaho, kandi abantu bakunze kutitaho cyangwa se kwirengagiza, ni uko tutagomba kwirengagiza ko twakiriye impunzi zo muri Libya.”

Aya masezerano azamara imyaka itanu, azasiga u Rwanda rwakiriye abimukira babarirwa mu bihumbi, gusa ntabwo umubare utomoye watangajwe. Icyo agamije ni ugukumira ubwato buto bwinjiza abimukira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, rimwe na rimwe bugateza impanuka zivamo impfu.

Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko nyuma y’aho aya masezerano ashyizweho umukono, akemeza n’Inteko Ishinga Amategeko, abimukira binjiraga i Londres bagabanyutse. Imibare igaragaza ko abamaze kwinjira kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 29 Mata 2024 ari 7000.

Abimukira 5700 bari mu Bwongereza bategujwe ko bazoherezwa mbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .