00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera bo mu Rwanda bagiranye amasezerano y’ishoramari n’abo muri Indonesia

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 September 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, n’urw’abikorera muri Indonesia, KADIN, zagiranye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yabisobanuye kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, aya masezerano yasinyiwe i Bali muri Indonesia, ahaberaga inama ya Afurika na Indonesia.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Clementine Mukeka, yagaragaje ko aya masezerano azafasha abikorera ku mpande zombi kubyaza umusaruro amahirwe menshi ari mu ishoramari.

Yagize ati “U Rwanda ruha ishoramari urubuga rugari. Tugomba gushaka ibisabwa bishoboka byakururira abashoramari bo muri Indonesia kuza gukorera mu Rwanda.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Harerimana Abdul Karim, yagaragaje ko iyi nama yahurije i Bali abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ari ingenzi cyane kubera ko yaganiriwemo byinshi byafasha buri ruhande gutera imbere.

Mu byaganiriweho, nk’uko yabisobanuye, harimo ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, inganda, ikoranabuhanga, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

Uyu mudipolomate yibukije ko guverinoma z’ibihugu byombi muri Kamena 2024 zagiranye amasezerano yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate na pasiporo z’akazi, ashimangira ko impande zombi zikiganira ku buryo byagirana andi.

Perezida Widodo kuri uyu wa 2 Nzeri 2024 yamenyesheje bagenzi be ko igihugu cyabo cyiteguye kugirana na n’ibihugu bya Afurika amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyari 3,5 z’amadolari ya Amerika.

Uyu Mukuru w’Igihugu yashimangiye ko ubufatanye bwa Indonesia na Afurika mu bucuruzi n’amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi byiyongereye cyane kuva inama ya mbere nk’iyi yaba muri Mata 2018.

PSF yagiranye na KADIN amasezerano y'ubufatanye mu ishoramari
Clementine Mukeka yahaye ikaze abashoramari bo muri Indonesia
Abo muri PSF, Kadina na guverinoma z'ibihugu byombi bafashwe ifoto y'urwibutso nyuma yo gusinya aya masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .