Abigisha mu mashuri yigenga basabye Leta kujya ibagoboka nk’uko igoboka abayo mu bihe bibi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Abarimu bigisha mu mashuri yigenga barasaba leta kujya ibaba hafi ikabafata kimwe n’abandi barimu bigisha mu mashuri ya leta ngo kuko abana barera ari ab’igihugu.

Ibi barabivuga nyuma y’aho tariki ya 14 Werurwe mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19 kuva ubwo amashuri yose yahise ahagarika kwigisha abanyeshuri basubira mu rugo, abarimu bigisha mu mashuri ya leta bakomeje guhembwa nk’uko bisanzwe mu gihe abigisha mu mashuri yigenga abenshi bahise bahagarikirwa amasezerano batangira kugorwa n’ubuzima.

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yigenga baganiriye na IGIHE bavuze ko ubuzima babayemo butoroshye kuko abasubiye mu kazi amafaranga bahembwa bahita bishyura imyenda bagiye bafata, abandi bigisha mu mashuri y’inshuke n’abigisha mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu batarasubira mu kazi bo bavuga ko ubuzima bukibakomereye.

Mukacyiza Hélène ufite imyaka 42 wigisha mu Karere ka Kirehe ufite abana batandatu yari utunzwe n’akazi k’ubwarimu gusa. Yavuze ko ubwo babahagarikiraga umushahara kubera icyorezo cya Coronavirus gutunga abana byamugoye cyane.

Ati “ Mu giturage mwarimu ni umuntu ukomeye cyane baba bumva yarakize batitaye ku mafaranga uhembwa, rimwe najyaga no gushakisha ibiraka bakakanyima kuko baravugaga ngo ndakora, abantu batinyaga no kumpa akazi yaba ak’ubuyede cyangwa n’akandi bavuga ngo uriya ni mwarimu ntiyagakora.”

Mukacyiza avuga ko icyifuzo cye yageza kuri leta ari ukujya bafata abarimu kimwe umwarimu wigisha mu mashuri yigenga agafatwa nk’abandi ntatereranwe.

Ati “ Icyifuzo cyanjye cyanamvunnye cyane ni ukuntu leta iha agaciro cyane abakozi bayo gusa. Numva n’ibigo byacu bajya babyitaho bakadufasha kuko natwe turerera igihugu, abana turera si abacu ni ab’igihugu barazamuka nabo bakabona akazi nk’abandi ntabwo abigishirizwa mu bigo bya leta aribo batsinda gusa, natwe rero bakwiriye kutwitaho ntibadutererane nka kuriya byagenze.”

Havugimana Théophile wigisha mu ishuri ribanza ryitwa Utunyange School riherereye mu Karere ka Kirehe, we yavuze ko kimwe mu byabababaje ari ugutereranwa mu gihe cya Coronavirus nyamara aribwo bari bakwiriye ubufasha.

Yavuze ko n’ubu abenshi nubwo batangiye akazi batariyubaka neza bitewe nuko bacyishyura amadeni bafashe.

Ati “ Icyifuzo cyanjye ni ugusaba leta kutadutererana nkuko byabaye kuko rwose nubwo ari amashuri yigenga ariko tuba turerera igihugu. Abenshi iyo batameze neza mu ngo zabo nta nubwo bigisha neza kandi kutigisha neza bigira ingaruka ku bana b’igihugu, leta rwose twayisaba kugira icyo ifasha abarimu bigenga nibura bakagarura ibyishimo.”

Hari abarimu bakoze bayobotse ubuyede

Ufitabe Emmanuel wigisha mu Karere ka Rwamagana avuga ko mu gihe cya Guma mu rugo bitewe n’uko abarimu bigisha mu mashuri yigenga batahembwaga ngo hari bamwe bagiye gushakisha indi mibereho birimo ubuyede kugira ngo barusheho gutunga imiryango yabo.

Yasabye leta kujya igira icyo ikora igafasha abarimu bose itarebye ngo bigisha mu mashuri ya leta cyangwa ayigenga ngo kuko bose bahuje akazi ko kurerea igihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu bo mu bigo byigenga mu Rwanda, Nkotanyi Abdon Fasutin, yavuze ko atemeranya n’aba barimu ku cyifuzo cy’uko leta yafasha amashuri yigenga ahubwo ngo icyo bakoraho ubuvugizi ni uko leta itajya ipfa kwemera ko hashingwa ibigo bidafite ubushobozi.

Ati “ Ikibazo twe tubona ku bashinga ibigo byigenga ni ukubishinga nk’ubucuruzi nka kumwe umuntu ashinga butike ateganya kuzakuramo amafaranga Ubundi ikigo nticyagashinzwe kitagaragaza aho kizajya gikura ubushobozi bwo guhemba hatarindiriwe amafaranga y’ishuri.”

Nkotanyi yavuze ko ubwo Coronavirus yagaragaraga mu Rwanda bwa mbere tariki ya 14 Werurwe hari abakoresha babashije kwishyura iminsi 15 yonyine bakananirwa kwishyura ukwezi kose kuzuye.

Ati “ Ibi rero si ikosa rya nyiri ikigo ahubwo tubinenga leta. Minisiteri y’uburezi ntiyagakwiriye kureka ikigo kidashinga ngo gikomeze gukora kitanafite ubushobozi bwo guhemba abakozi ukwezi kose mu gihe habaye ibibazo, urumva niba kidashobora guhemba abakozi nibura amezi nk’abiri mu gihe habaye ibibazo icyo kigo cyakagombye gufungwa.”

Yavuze ko nubwo hagiye hagaragara ibibazo hari n’ibindi bigo byagiye bifasha abakozi babo mu gihe cya Coronavirus nibura bakabishyura make. Yavuze ko hanakwiriye ikigega gifasha abantu b’abakozi kuburyo mu gihe habaye ibibazo bitunguranye hagobokwa abantu bari bafite akazi mu bigo byigenga biba byahagaritse amasezerano y’abakozi.

Abigisha mu mashuri yigenga basabye Leta kubagoboka nk’uko igoboka abayo mu bihe bibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .