00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga muri ILPD bagaragarijwe ibyiza byo kwigisha abato ibijyanye n’umusoro

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 12 December 2024 saa 05:37
Yasuwe :

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay, yagaragarije abiga amategeko y’imisoro mu Ishuri Rikuru Ryigisha Guteza Imbere Amategeko (ILPD) ko abaturage guhera ku bana, bakwiye kwigishwa ibijyanye n’imisoro kugira ngo barusheho kumva ko ari inshingano bafite ku gihugu.

Dr. Fatmata yatangiye ubu butumwa mu kiganiro yagiranye n’aba banyeshuri, cyabahereye mu kigo cy’amahugurwa cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), giherereye mu Karere ka Huye. Ni abanyeshuri 18 basanzwe bakora muri RRA, bari gukarishya ubumenyi mu mategeko arebana n’imisoro.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yavuze ko ubusanzwe umusoro utishyurwa nk’uko bamwe babivuga, ahubwo umusoro wakwa cyangwa se ufatirwa kuko uba uri mu itegeko riwugena.
Ati “Umusoro ntiwishyurwa ahubwo urafatirwa, icyo waba ukora cyose mu gihe kiri mu bisoreshwa, uba ugomba gusora."

Nk’inararibonye yabaye mu bihugu byinshi bya Afurika birimo: Kenya, Afurika y’Epfo, Gambia, Botswana n’ahandi, yavuze ko politiki nziza y’imisoro ndetse no gushishikariza abasora kubikora batigononwa atari ukuzamura umusoro utangwa n’umuntu umwe umwe.

Dr. Fatmata, yakomeje avuga ko kugira ngo usora yumve ko ahawe agaciro, bisaba kumwegereza ibyangombwa byose birimo n’amashami y’ikigo gisoresha, abagira inama ko hongerewe amashami ya RRA mu mirenge byakoroha kurushaho.

Ati “Ni byo koko ikoranabuhanga rigenda ryoroshya imirimo imwe n’imwe, ugasanga hari iyo usora yikoreye, ariko burya biba bikwiye ko habaho amashami yegereye abasora kuko abantu bose bataba basobanukiwe ikorababunga ku rugero rumwe. Ni yo mpamvu kugira amashami ya RRA hafi ari byiza.’’

Dr Fatmata yagaragaje ko gushyiraho amasomo y’imisoro mu nteganyanyigisho byaba igisubizo kirambye ku gusora neza. Yavuze ko uburezi ku musoro guhera mu mashuri ndetse no mu baturage, ari ikintu cyiza kuko buri muturage akura azi inshingano ze zo gusora.

Ati “Amasomo ku musoro cyaba ari ikintu cya ngombwa cyane kandi cyiza, kuko ubusanzwe usanga abantu bahurira n’amategeko y’umusoro mu kazi gusa, mu gihe ibindi byigwa guhera mu bwana.”

Yakomeje ati “Abantu bayigira mu kazi gusa, mu gihe ibindi bintu byinshi byigirwa mu ntango ku ntebe y’ishuri. Nk’urugero, abacuruzi bayigira mu kazi baramaze gufungura ubucuruzi, akenshi bagatangira kwinuba ari naho hava guseta ibirenge mu gusora ndetse no guhanwa.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki kiganiro batangarije IGIHE ko bungukiyemo byinshi bizabaherekeza mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse biteguye no kuzatangaho ibitekerezo byashingirwaho mu mavugurura y’imwe mu mikorere ya RRA.

Uwihanganye Israel, umukozi muri RRA akaba n’umunyeshuri, yagize ati “Batwigishije uko umuntu akwiye kuba agenzura ibitabo by’ibaruramari ry’abasora, ndetse hakwiye kubaho uburyo buboneye bwo gusoresha no gusobanukirwa n’ibyo bakora.”

Yakomeje ati “Nk’iki cyo kwigisha abantu bose ibijyanye n’imisoro, ni ikintu gikwiye cyane kuko kugira ngo abantu buzuze inshingano zabo mu misoro biba bisaba kuba bafite imyumvire iteye imbere ku misoro n’akamaro kayo, kandi kugira ngo ihinduke, birasaba ko abantu bigishwa, abakuze tukabasanga aho batuye, ariko abato bagasangwa mu mashuri, bagakura bazi umusoro.’’

Yavuze uburyo hari abajya mu bucuruzi bagafunguza nimero z’ubucuruzi (TINs), batazi amategeko abigenga, bagatangira kumva imisoro ari uko ibihano byabasatiriye, avuga ko igihe bakwiga mbere bitabaho.

Uwera Marie Jeanne ukora muri RRA, mu ishami rishinzwe iperereza ku misoro, yavuze ko na we yungukiye byinshi muri iki kiganiro.

Ati “Nkanjye ushinzwe iperereza mu misoro, ni byiza kumenya gukurikirana neza nta kwibeshya ibaruramari ry’ikigo runaka kugira ngo tumenye niba cyarungutse kuko ari nabyo biduhesha wa musoro, tureba tuti ese babikoze bate? Ese byuzuzwa neza uko byakagombye?’’

Uwera yakomeje avuga ko igihe bagenzura neza ibitabo by’ubucuruzi bw’ibigo bitandukanye cyangwa se abasora bakamemya kubikora neza, byazamura ikigero cy’umusoro wakirwa maze igihugu kigatera imbere.

Abagenza ibyaha by’imisoro, barimo abashinzwe iperereza n’abakora kuri za gasutamo n’abashinzwe ubugenzuzi bw’imari ni bo bari kwigishwa na ILPD. Aya masomo azamara umwaka.

Dr. Fatmata yabwiye aba banyeshuri ko kwigisha abakiri bato akamaro k'imisoro ari ingenzi cyane
Abakurikiye iki kiganiro bishimiye gusangizwa ubumenyi na Dr. Fatmata
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Aime Muyoboke Karimunda, yashimiye Dr. Fatmata ku mwanya yigomwe, akajya kuganiriza abanyeshuri
ILPD yageneye Dr. Fatmata impano y'umutaka uriho ibirango bya ILPD nk'urwibutso rwiza
Mutoniwase Mbaya Aroobe, Umwarimu muri ILPD akaba n'umuyobozi ukurikirana ishami ry'iperereza ku misoro, na we yitabiriye iki kiganiro
Hanafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki kiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .