00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiciwe mu gitero cyagabwe i Bukavu biyongereye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 February 2025 saa 10:51
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko abiciwe mu gitero cya gerenade ebyiri cyagabwe mu baturage mu mujyi wa Bukavu biyongereyeho babiri.

Abagabweho iki gitero ni abari bitabiriye inama yateguwe n’ihuriro AFC/M23, yabereye mu mbuga nini y’umujyi wa Bukavu izwi nka ‘Place de l’Indépendance’ tariki ya 27 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yari yatangaje ko abapfiriye muri iki gitero ari 11 barimo umwe mu bakigabye, hakomereka 65 barimo batandatu bakomeretse cyane.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko umubare w’abapfiriye muri iki gitero wageze kuri 13, abakomeretse na bo bagera kuri 72, barimo abagore n’abana.

Yagize ati “Umubare w’abapfiriye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe na Leta ya Bwana Tshisekedi kuri Place de l’Indépendance wahindutse kuri uyu mugoroba, uba 13 n’abakomeretse 72 barimo abagore n’abana.”

Bisimwa yasobanuye ko ubuhamya M23 yahawe na babiri batawe muri yombi bwemeza ko Leta ya RDC yabanje gutekereza gutega ibisasu kuri sitasiyo za lisansi ebyiri ziri ku marembo ya Place de l’Indépendance, ihindura igitekerezo nyuma yo kubona ko abarwanyi babo bakajije umutekano waho.

Ati “Ubuhamya bwa mbere abantu bacu bahawe n’abakekwa, bugaragaza ko Leta ya Kinshasa yabanje gutekereza gutega ibisasu kuri sitasiyo ebyiri za lisansi ziri ku marembo ya Place de l’Indépendance mbere yo guhindura igitekerezo ubwo abasirikare bacu bahoherezwaga ku bwinshi.”

Izi gerenade zaturikirijwe mu baturage nyuma y’iminota ibiri inama irangiye. AFC/M23 yasobanuye ko iki gitero cyari kigamije kwica umuyobozi wayo, Corneille Nangaa, wari i Bukavu.

Gerenade ebyiri zaturikirijwe mu baturage i Bukavu, hapfa 13
Bertrand Bisimwa yatangaje ko Leta ya RDC yashakaga gutega ibi bisasu kuri sitasiyo za lisansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .