Abayobozi batandukanye ku isi batangiye gusaba ko urukingo rwa coronavirus rwazatangirwa ubuntu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Ababaye abayobozi mu bice bitandukanye by’isi n’abayobora kuri ubu basabye ko urukingo n’umuti uvura coronavirus nibimara kuboneka, byatangirwa Ubuntu kugira ngo bigere kuri benshi.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan ni bamwe mu bayobozi 140 bashyize umukono ku ibaruwa isaba ko mu gihe urukingo rwa coronavirus ruzaba rubonetse, ibyo rwakozwemo bidakwiriye kugirwa umwihariko w’abazaba barukoze ahubwo bikwiriye gutangwaho uburenganzira hagakorwa inkingo nyinshi hirya no hino ku isi.

Bibaye mu gihe ishyirahamwe rishinzwe ubuzima ku isi, agashami k’Umuryango wita ku Buzima, OMS gafite inteko rusange ngarukamwaka mu cyumweru gitaha.

Abanditse ibaruwa basabye abazaba bari muri iyo nama kuzazamura icyo kibazo kigafatwaho umwanzuro.

Bagize bati “Guverinoma n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakwiriye gushyira hamwe ku buryo umunsi urukingo rwizewe ruzaba rumaze gukorwa, ruzakorwamo izindi nyinshi kugira ngo abantu benshi barubone nta kiguzi.”

Abo bayobozi banasabye ko ari nako bikwiriye kugenda ku miti, ibikoresho bipima n’irindi koranabuhanga riri kuvumburwa mu guhangana na coronavirus.

Mu bandi basinye kuri iyo baruwa harimo nka Perezida wa Sénégal, Macky Sall n’uwa Ghana, Nana Akufo Addo.

Hari kandi abahoze ari abakuru b’ibihugu cyangwa ababaye ba Minisitiri w’Intebe nka Shaukat Aziz, Jan Peter Balkenende, Jose Manuel Barroso, Gordon Brown, Helen Clark, Felipe Gonzalez, Ellen Johnson Sirleaf, Aleksander Kwasniewski, Mary McAleese, Olusegun Obasanjo na Juan Manuel Santos.

Ibi bibaye mu gihe sosiyete ikora imiti mu Bufaransa, Sanofi iri no gukora ubushakashatsi ku rukingo rwa Coronavirus ivuze ko urukingo niruboneka ruzahabwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwa mbere kuko ariyo yatanze ubufasha mu kurukora.

Abayobozi batandukanye basabye ko urukingo rwa coronavirus niruboneka rwazatangirwa ubuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .