00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bakuru b’ishyaka rya Kabila ntibemerewe kuva muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 March 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) rwamenyesheje abayobozi bakuru b’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ko batagomba gusohoka muri iki gihugu.

Aba ni Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, Umunyamabanga Uhoraho w’iri shyaka, Emmanuel Ramazan Shadary n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije, Ferdinand Kambere.

Bahawe iri bwiriza nyuma yo kwitaba Umushinjacyaha ku rwego rwa gisirikare, Colonel Ntambwe Kapenga Benjamin, ku wa 10 Werurwe 2025, wabababajije ibibazo.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ko abayobozi bakuru ba PPRD bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ingabo za RDC.

Minisitiri Mutamba yasobanuye ko hamwe n’abofisiye bakuru mu ngabo za RDC, aba bayobozi bazatangira gukurikiranwa ku mugaragaro tariki ya 13 Werurwe 2025.

Abayobozi bakuru muri PPRD batangiye kubazwa nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC n’abandi bagize Guverinoma y’iki gihugu bashinje Joseph Kabila gufasha abarwanyi ba AFC/M23.

Abayobozi bakuru batatu muri PPRD babujijwe kuva muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .