Aba ni Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, Umunyamabanga Uhoraho w’iri shyaka, Emmanuel Ramazan Shadary n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije, Ferdinand Kambere.
Bahawe iri bwiriza nyuma yo kwitaba Umushinjacyaha ku rwego rwa gisirikare, Colonel Ntambwe Kapenga Benjamin, ku wa 10 Werurwe 2025, wabababajije ibibazo.
Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ko abayobozi bakuru ba PPRD bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ingabo za RDC.
Minisitiri Mutamba yasobanuye ko hamwe n’abofisiye bakuru mu ngabo za RDC, aba bayobozi bazatangira gukurikiranwa ku mugaragaro tariki ya 13 Werurwe 2025.
Abayobozi bakuru muri PPRD batangiye kubazwa nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC n’abandi bagize Guverinoma y’iki gihugu bashinje Joseph Kabila gufasha abarwanyi ba AFC/M23.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!