Minisitiri Shabani yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya PPRD nyuma y’aho Kabila agiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.
Abo hafi ya Kabila batangaje ko yageze muri uyu mujyi ku gicamunsi cya tariki ya 18 Werurwe 2025, kugira ngo yitabire ibiganiro bigamije gufasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro n’umutekano.
Minisitiri Shabani yasobanuye ko uruzinduko rwa Kabila i Goma rwashimangiye ibimenyetso bigaragaza ko afite uruhare mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Ingamba PPRD yafatiwe ziyongera ku ifatirwa ry’imitungo yose ya Kabila iri muri RDC ndetse n’ubutumwa bwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, bumenyesha abantu bose ko uyu munyapolitiki ari gushakishwa kugira ngo akurikiranwe.
Na mbere y’uko Kabila agera muri uyu mujyi, ubutegetsi bwa RDC bwari busanzwe bumushinja gukorana na AFC/M23 ndetse bwanakurikiranye abayobozi bakuru ba PPRD barimo Visi Perezida wayo, Aubin Minaku, n’abanyamabanga bahoraho.
Ubwo Kabila yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo muri Werurwe, yavuze ko adakorana na AFC/M23, asobanura ko iyo aba akorana na yo, intambara yo mu burasirazuba bwa RDC iba yarafashe indi sura.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!