00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Abavuga ko ihame ry’uburinganire ryigishijwe nabi ni abashaka kuripfobya’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Ukuboza 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Ihame ry’uburinganire ryagiye ryimakazwa mu buryo butandukanye ndetse hagiye hatangwa inyigisho nyinshi mu rwego rwo kumvisha abanyarwanda ko umugore n’umugabo bafite uburenganzira bungana, gusa hari abadahwema kuvuga ko iri hame ryumviswe nabi.

Kwimakaza ihame ry’uburinganire ni uburyo bwo gusuzuma uruhare rw’abagore n’urw’abagabo mu bikorwa byose birimo ishyirwaho ry’amategeko, amabwiriza cyangwa gahunda zo ku byiciro byose ndetse no ku nzego zose.

Gusa nubwo hari abavuga ko iri hame ryigishijwe nabi ariko kuva politiki y’iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yatangira mu Rwanda impinduka zishingiye ku ruhare rw’abagore mu iterambere zigenda zigaragara.

Ubwo hateranaga inama nyungurana bitekerezo ya Pro-Femmes/Twese Hamwe ku mishinga yo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hagaragajwe ko abavuga ko iri ihame ryigishijwe nabi ari abashaka kuripfobya babuze aho bahera.

Abari muri iyi nama bavuze ko iyi ngingo akenshi igarukwaho n’abagabo badashaka kwakira impinduka zabayeho mu kuringanira n’abagore, bigatuma bashaka gupfobya iri hame bavuga ko ryigishijwe nabi.

Umuyobozi wa Pro-Femmes/Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc, yavuze ko hari abagabo bagowe n’impinduka ntibumve ko bagomba kureshya n’abagore bigatuma bashaka gupfobya iri hame bakwirakwiza ibihuha by’uko ryigishijwe nabi.

Ati “Kuba kuri iki gihe amahirwe y’abagabo n’abagore angana hari abo bitagiye byorohera kumva, kugira ngo ubwire umuntu ngo menya ko ugiye gusangira ubuyobozi n’undi ntabwo ari ibintu byoroshye kandi hari abadashaka kubyumva.”

“Abo batabyumva rero nibo bahindukira bagakwirakwiza ibihuha by’uko ryigishijwe nabi mu rwego rwo kurishyira hasi, bakabishyiramo imbaraga bagashaka n’abambari babivuga kandi mu by’ukuri batabihagazeho ari ugushaka kuripfobya.”

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye kumva ko bareshya bakareka kuvuga ko irihame ryigishijwe nabi kuko usanga n’ababivuga bataba bafite gihamya ry’uko ryigishijwe nabi .

Ati “Usanga abantu babivuga nabo ubwabo batazi ibyo bavuga. Nk’uwabaza umuntu uti nyereka aho ryigishizwe nabi n’uwaryigishije nabi atabibona, abantu bakwiye kumva ko ntawe usumba undi bakareka kubeshyera abigisha iri hame.”

Kanakuze yongeyeho ko abantu bakwiye ubukangurambaga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye cyane biciye mu itangazamakuru kuko rikurikirwa n’abantu benshi.

Kuba abavuga ko iri hame ryigigishijwe nabi ari abatarabasha kwakira impinda zo kureshya n’abandi kandi byemejwe n’umukozi mu muryango w’abagabo biyemeje guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC, Rudasingwa Jean Bossco, wavuze ko aba hari ibyo bamenyereye iri hame ribambura bigatuma bashaka kuryishyigikiriza ngo bakomeze bamere uko bari bameze.

Ati “Hari abagabo bamenyereye kuba hejuru ari abatware kubumvisha ko bagomba kureshya n’abagore ntibabyumve bakumva ko bari kubasuzuguza abagore, bagatangira kuvuga ko iri hame ryigishijwe nabi ariko mu by’ukuri nta waryigishije nabi.”

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye kureka imyumvire mibi bafite bakumva ko ntawe usumba undi, kandi ko uburinganire buzana iterambere.

Ati “Abantu bakwiye kumva ko ntawe usumba undi kandi ko n’ihame ry’uburinganire rizana iterambere yaba ari ku muryango no ku gihugu, abantu tureke kuripfobya ahubwo turishyigikire.”

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryatanze umusaruro uhagije kuko byagaragaye ko abagore nabo bashoboye mu nzego zose kandi bakaba batanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’igihugu. Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi biha umwanya ugaragara abagore mu nzego zose zaba izifata ibyemezo, az’abikorera n’izindi.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere ihame ry'uburinganire bavuze ko abavuga ko ihame ry'uburinganire ryigishijwe nabi ari abashaka kuripfobya
Pro Femmes yashyizeho imishinga itandukanye yo kwigiaha ihame ry'uburingaire n'ubwuzuzanye
Rudasingwa Jean Bossco umukozi muri RWAMREC yavuze ko abagabo bakwiye kumva ko bareshya n'abagore
Umuyobozi wa Pro-FemmesTwese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc yasabye itangazamakuru kwigisha abanyarwanda ukuri ku ihame ry'uburinganire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .