Aba baturage bavugaga ko ingabo ziri mu bigo bya MONUSCO zirimo iza RDC zishobora kubahungabanyiriza umutekano, bityo ko zikwiye kukivamo, zikishyikiriza abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kugira ngo batekane.
Bati “Abasirikare ba FARDC bari mu bigo bya MONUSCO bashobora kuduhungabanyiriza umutekano. Turasaba ko ziva muri ibyo bigo, bakamanika amaboko kugira ngo tubone amahoro.”
Aba Banye-Congo bakomeje bavuga bati “Ikindi dusaba ni uko ingabo za SAMIDRC, iz’u Burundi n’iza MONUSCO zitaha iwabo. Ikibazo cyacu tuzacyikemurira nk’Abanye-Congo.”
Mu bundi butumwa bari bafite harimo ubuvuga ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC adashoboye kurinda umutekano wabo, bityo ko akwiye kuva ku butegetsi.
Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bagenzura umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama 2025. Abo mu ihuriro ry’ingabo za RDC bahungiye mu bigo bya MONUSCO kuva uwo munsi, abandi bamanuka muri Kivu y’Amajyepfo. Hari n’abahungiye mu Rwanda.
M23 iherutse gutangaza ko hari ingabo za RDC zemerewe gusohoka mu kigo cya MONUSCO, hamwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bajya guhungabanya umutekano wa Goma. Muri bo hafashwemo batanu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!