00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye i Goma basabye MONUSCO, ingabo z’u Burundi n’iza SADC kuva muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 February 2025 saa 02:30
Yasuwe :

Abatuye mu mujyi wa Goma babyukiye mu myigaragambyo mu gitondo cy’uyu wa 17 Gashyantare 2025, basaba ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), iz’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba baturage bavugaga ko ingabo ziri mu bigo bya MONUSCO zirimo iza RDC zishobora kubahungabanyiriza umutekano, bityo ko zikwiye kukivamo, zikishyikiriza abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kugira ngo batekane.

Bati “Abasirikare ba FARDC bari mu bigo bya MONUSCO bashobora kuduhungabanyiriza umutekano. Turasaba ko ziva muri ibyo bigo, bakamanika amaboko kugira ngo tubone amahoro.”

Aba Banye-Congo bakomeje bavuga bati “Ikindi dusaba ni uko ingabo za SAMIDRC, iz’u Burundi n’iza MONUSCO zitaha iwabo. Ikibazo cyacu tuzacyikemurira nk’Abanye-Congo.”

Mu bundi butumwa bari bafite harimo ubuvuga ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC adashoboye kurinda umutekano wabo, bityo ko akwiye kuva ku butegetsi.

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bagenzura umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama 2025. Abo mu ihuriro ry’ingabo za RDC bahungiye mu bigo bya MONUSCO kuva uwo munsi, abandi bamanuka muri Kivu y’Amajyepfo. Hari n’abahungiye mu Rwanda.

M23 iherutse gutangaza ko hari ingabo za RDC zemerewe gusohoka mu kigo cya MONUSCO, hamwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bajya guhungabanya umutekano wa Goma. Muri bo hafashwemo batanu.

Abaturage ba Goma bamenyesheje MONUSCO, ingabo z'u Burundi na SAMIDRC ko bazikemurira ibibazo byabo
Ingabo za RDC zahungiye mu bigo bya MONUSCO zasabwe kubivamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .