Abaturage b’ibihugu bine bya Afurika bashobora kubuzwa kwinjira muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bine bya Afurika biri ku rutonde rw’ibyo abaturage babyo bagiye gukumirwa kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itangazo byitezwe ko rizasohoka mu cyumweru gitaha, rihagarika abaturage b’ibihugu birimo Eritrea, Nigeria, Tanzania na Sudan.

Mu nama yiga ku bukungu iri kubera i Davos mu Busuwisi, bivugwa ko Perezida Donald Trump yabwiye ikinyamakuru The Wall Street Journal ko imyiteguro igeze kure ngo ibyo bihugu bishyirwe ku rutonde rw’ibifite abaturage batemerewe gupfa gukandagira ku butaka bwa Amerika.

Yagize ati “Urabona uko ibintu bimeze ku Isi, igihugu cyacu kigomba kugira umutekano.”

Ntabwo Trump yavuze urutonde rw’ibihugu bizafatirwa imyanzuro gusa yijeje ko bizamenyekana vuba cyane.

Urutonde rwatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Politico, ruvuga ko hazahagarikwa abaturage b’ibihugu birimo; Myanmar, Eritrea, Kyrgyzstan, Nigeria, Sudan na Tanzania.

Bamwe mu bazi neza iby’iki kibazo, bavuze ko abaturage b’ibyo bihugu bazajya bimwa viza zimwe na zimwe zibinjiza muri Amerika, ku isonga harimo viza z’ubucuruzi n’izo gusura.

Mu 2017 ubwo hari hashize umwaka Trump agiye ku butegetsi, nabwo yabujije abaturage ba bimwe mu bihugu bitandukanye ku isi gutemberera muri Amerika. Nubwo ari ibihano bitavuzweho rumwe, ibyinshi byari ibihugu bya kisilamu nka Libya, Syria, Yemen na Somalia.

Byageze mu nkiko, abadashyikiye uwo mwanzuro bavuga ko ugamije kubuza abantu kwisanzura muri Amerika gusa urukiko rw’ikirenga rwawushimangiye muri Kamena 2018.

Mu minsi mike ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ibihugu bimwe ku rutonde rw’umukara rw’ibibangamira ubwisanzure mu bijyanye n’imyemerere. Mu bihugu bya Afurika biriho harimo Eritrea, icyakora Sudan yo yakuweho.

Nigeria n’ibirwa bya Comores nabyo byisanze kuri urwo rutonde. Byarakaje Nigeria, isubiza ivuga ko Amerika yigize umupolisi w’isi.

Muri Mata 2019, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zatangaje ko zigiye gushyiraho amabwiriza akakaye ku baturage b’ibihugu bimwe na bimwe bashaka gutemberera muri icyo gihugu, ku isonga hakaza ibifite abaturage bakunze guhabwa viza zikabarangiriraho bakaguma muri Amerika.

Mu bihugu bya Afurika byatangajwe harimo Tchad, Burkina Faso, Djibouti, Eritrea, Liberia, Somalia na Sudani y’Epfo.

Guhagarika urujya n’uruza rw’abimukira bisuka muri Amerika buri mwaka, ni imwe mu migambi Perezida Donald Trump yajyanye ku butegetsi mu 2016.

Trump yavuze ko kubuza abaturage b'ibihugu bimwe kujya muri Amerika bigamije kurinda umutekano w'icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza