Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri, NESA, kigaragaza ko abanyeshuri ba mbere barasubira ku bigo by’amashuri biga bacumbikamo kuri uyu wa 3 Mutarama 2025.
Mu bihe bitandukanye, kuri site zitandukanye z’Umujyi wa Kigali abanyeshuri bategeraho imodoka basubira mu bigo by’amashuri, hagaragaye umuvundo, watumye bamwe muri bo bagorwa no kubona imodoka.
Rutajobwa Joseph ukorera sosiyete ya Virunga Express yasobanuriye RBA ko ahanini kugorwa no kubona imodoka kw’aba banyeshuri guterwa no kutubahiriza ingengabihe yo gusubira ku mashuri.
Yagize ati “Imbogamizi ni abanyeshuri batubaha iminsi yabo. Ni ukuvuga ngo niba amajyepfo yaratanzwe ku itariki runaka, abana ntibaze kuri iyo tariki, bakaza ku itariki itari iyabo, bituma habaho ubwinshi bw’abana batabashije kubaha iminsi bagiye bahabwa.”
Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe itumanaho n’uburezi, Ntirenganya Emma-Claudine, yatangaje ko bimaze kuba ingeso ko bamwe mu babyeyi batubahiriza ingangabihe yo gusubiza abanyeshuri ku mashuri, bikagora ababafasha.
Ati “Iyo batayikurikije, twebwe nk’Umujyi wa Kigali biratugora ariko na sosiyete zitwara abanyeshuri bikazigora kubera ko zitemerewe gufatanya abanyeshuri n’abandi bagenzi kandi abanyeshuri baba bari kugendera ku giciro gisanzwe, nta kindi cyiyongeraho.”
Ntirenganya yateguje ababyeyi bakereza abana babo ko bateganyirijwe ibihano, ati “Haraza kugenda hashyirwaho ibihano bikubwira ngo ‘Wakagombye kuba wazanye umwana ku ngengabihe cyangwa ukaba uzi ko uri bumujyanye mu modoka yawe.”
NESA igaragaza ko abanyeshuri ba nyuma bazasubira mu bigo by’amashuri biga bacumbikaho tariki ya 6 Mutarama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!