Abasoma inkuru za IGIHE bakoresheje ‘Ayoba’ bamaze kurenga ibihumbi 30

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Abantu barenga ibihumbi 30 bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Ayoba bamaze kubasha gusoma inkuru za IGIHE bitabasabye kuba bafite internet.

Ayoba yatangijwe mu Rwanda muri Mata uyu mwaka. Ni urubuga rworohereza abarukoresha kohererezanya ubutumwa bakanasura imbuga z’amakuru, bakumva imiziki ndetse bakanakina imikino, byose ku buntu.

Kuri ubu IGIHE ni kimwe mu bitangazamakuru binyuza inkuru kuri Ayoba, bivuze ko abakoresha Ayoba bose babasha kubona amakuru yose avugwa hirya no hino ku isi nta kiguzi bibasabye banyuze kuri Ayoba bakiyandikisha ku rubuga rwa IGIHE.

IGIHE inyuza kuri Ayoba amakuru yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’ayanditse mu Cyongereza. Ni cyo gitangazamakuru cya mbere mu Rwanda gifite abantu benshi biyandikishije kubona amakuru banyuze kuri Ayoba kuko kuri ubu bamaze kurenga ibihumbi 30.

Ayoba ni urubuga rukunzwe n’urubyiruko cyane kubera uburyo rwaborohereje itumanaho, gusoma amakuru no gukina imikino ku buntu.

Kuri ubu MTN Rwanda yatangije poromosiyo izamara ibyumweru icyenda aho abakiriya bayo bakoresha urubuga rwa Ayoba bazahabwa ibihembo birimo amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 50.

Gutangira gukoresha Ayoba muri telefoni binyura mu buryo bubiri: ubwa mbere ni ukuba umuntu afite internet mu buryo busanzwe akajya muri Playstore, kuko kugeza ubu iboneka kuri Android gusa, ubundi akayimanura (download) akayishyira muri telefoni ye.

Uburyo bwa kabiri, umuntu ajya aho asanzwe ashakira ibintu bitandukanye kuri internet, ni ukuvuga nko muri Google Chrome, Mozilla, Safaris, Opera n’ahandi, akandikamo ‘Ayoba.me’ ubundi agakanda ahanditse ‘download’ agakurikiza amabwiriza.

Iyo umuntu ashyira Ayoba muri telefone, internet iba igenda ariko iyo birangiye, ibindi byose bijyanye no kuyikoresha bisigara ari ubuntu.

Gukoresha Ayoba ni ubuntu kandi ufite smartphone yandikira utayifite akabona ubutumwa bugufi, na we akabusubiza atishyujwe. Icyo bombi basabwa ni ukugira Sim Card za MTN.

Kuva ku wa 17 Mata 2020 ubwo MTN Rwanda yatangizaga ikoreshwa rya Ayoba mu Rwanda, abagera ku bihumbi 70 bamaze kwitabira kuyikoresha.

Uretse kuri Ayoba, amakuru ya IGIHE akomeje kuboneka ku rubuga rwayo nk’uko bisanzwe ndetse no ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram, TikTok no kuri application ya IGIHE.

Abasoma IGIHE bakoresheje Ayoba bamaze kurenga ibihumbi 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .