00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasoje amasomo muri gahunda ya ‘Igire’ basabwe kubiba imbuto z’ubumenyi bungutse

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 9 April 2022 saa 03:54
Yasuwe :

Abanyeshuri 49 basoje gahunda y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro amara amezi atandatu izwi nka ‘Igire’ basabwe gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe bahanga imirimo.

Aba barangije mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Igire, kuva itangijwe na KCB Foundation muri 2018 ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Muri iyi gahunda ya ‘Igire’ urubyiruko rwishyurirwa amasomo y’imyuga itandukanye nk’ubukanishi, guteka, ubucuruzi, gukora filime n’ibindi bitandukanye amara atwara amezi atandatu.

Abanyeshuri 49 ni bo barangije mu 2021 mu dushami two gukora filime, ubukanishi n’ibijyanye no guteka. Amasomo bayafatiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya ETEKA, MTC na IBTC.

Mu muhango wo gushimira abashoje ayo masomo wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bibukijwe ko impamba y’ubumenyi bahawe, bakwiye kuyibyaza umusaruro baharanira kwihangira imirimo itanga akazi ku bantu b’ingeri zose.

Umuyobozi wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko gahunda bafite ari ugufasha urubyiruko kwiga imyuga bahisemo izabafasha kwihangira imirimo. Yanashimye inzengo z’uburezi zabashije gushakira abanyeshuri imyanya mu mashuri y’ubumenyingiro.

Yongeyeho ko bafite gahunda yo gukuba inshuro 10 umubare w’urubyiruko batera inkunga biciye muri gahunda ya Igire, ku buryo buri mwaka hazajya hasoza abagera ku 1000, baturuka mu bice byose by’igihugu, anasaba ibigo by’amashuri y’ubumenyingiro kongera imyanya ihabwa abanyeshuri baterwa inkunga binyuze muri Igire.

Ati “Dukeneye gufasha abanyeshuri batuye mu ntara zitandukanye z’Igihugu. Niyo mpamvu duhaye amashuri y’ubunyenyingiro umukoro wo gushaka imyanya ihagije maze natwe tukongera umubare w’abanyeshuri bagenerwa inkunga.”

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yibukije abanyeshuri barangije ko kwiga bitarangirira aho.

Ati “Nta bintu watunga byahagarika kwiga, nimukomeza gutekereza gutyo muzagira umurava wo gukomeza kongera ubumenyi.”

Yanasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi basaruye bihangira imirimo izafasha.

Yasoje ashimira KCB yatangije Igire, anayisezeranya ubuvugizi ku buyobozi bwa IPRC kugira ngo imyanya ihabwa urubyiruko biciye muri Igire yongerwe.

Muri uyu muhango hahebwe imishinga itatu y’abanyeshuri yahize indi maze bahabwa asaga miliyoni eshatu y’igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Umwe mu bateguye imishinga yegukanye ibihembo, Tuyishime Yvette yashimiye KCB n’abafatanyabikorwa batangije iyi Igire, anemeza ko ibihembo bahawe bizabafasha mu kwiteza imbere.

Ati“Ubu turateganya guhita dutangira umushinga wacu wa restaurant mu minsi iri mbere. Birumvikana ko bizagira inyungu kuri twebwe n’abantu tuzaha akazi.”

Kuva Igire yatangira mu 2018 imaze gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda rusaga 280 bahawe amasomo y’ubumenyi mu myuga itandukanye.

Abarangije amasomo bahize kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe
Abarangije bibukijwe gukoreshe ubumenyi bahawe bihangira imirimo
Gahunda ya Igire yatangijwe muri 2018 igamije gufasha urubyiruko kwiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro
Urubyiruko rwaragije umwaka wa 2021 rwaherwe ubumenyi mu bigo bya ETEKA, MTC na IBTC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .